Umwe mu bacuruzi bakorera mu mugi wa kigali waganiriye numunyamakuru wa Radiiotv10 yagize ati 'Twarabyishimiye kuko twari tumaze igihe hari byinshi tutabona, bimwe na bimwe byamaze kuza ariko hari n'ibyo tutaratangira kubona.'
Bimwe mu bicuruzwa byatangiye kuboneka, birimo amavuta yo kwisiga azwi nka Movit, isabune y'ifu yo kumesesha ndetse n'amavuta yo guteka na kawunga.
Bavuga ko kuba ibi bicuruzwa byaratangiye kuza, bizeye ko bizanagira uruhare mu kumanura ibiciro ku masoko bikomeje gutumbagira, gusa bakavuga ko hanozwa inzira zose zatuma ibi bicuruzwa biza ku bwinshi kuko n'ibyaje byari bicye ndetse bigahita bishira ku babiranguye.