Ibigo byinshi bya Leta bigiye kwegurirwa abikorera "vuba na bwangu" - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukuru w'Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri, ubwo yakiraga indahiro z'abayobozi babiri bashya muri Guverinoma; Minisitiri ushinzwe Ishoramari rya Leta, Eric Rwigamba n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, Ildephonse Musafiri.

Bombi bashyizwe mu myanya n'Umukuru w'Igihugu ku wa Gatandatu, tariki ya 30 Nyakanga 2022. Ntabwo bari basanzwe muri Guverinoma. Minisiteri y'Ishoramari rya Leta yahawe Eric Rwigamba ni nshya muri Guverinoma.

Perezida Kagame yavuze ko vuba cyane hari ibigo bya leta bizegurirwa abikorera.

Ati 'Icya mbere, Minisiteri nshya y'Ishoramari rya Leta, izareba uko ibigo bya Leta bicungwa neza ndetse amaherezo cyangwa se byihuse kuri bimwe, bikegurirwa abikorera. Hari ibigomba kwegurirwa abikorera vuba na bwangu.'

'Leta, guverinoma cyangwa inzego za leta, ubundi ntabwo akazi kacu ari ukujya mu bucuruzi n'ibintu bisa nk'ibyo ahubwo dufasha abikorera gucuruza kugira ngo bagere kuri byinshi. Ibyo ndibwira ko byumvikana.'

Minisiteri y'Ishoramari rya leta ishinzwe mu nshingano zayo harimo kwerekana aho Leta yashora imari, gukurikirana uko imigabane Leta yashoye mu bigo by'ubucuruzi ibyara inyungu no kugaragaza ishoramari rya Leta rikwiye kwegurirwa abikorera.

Abakurikirana ishoramari basanga iyi Minisiteri izajya yereka Leta imishinga ifitiye inyungu igihugu ariko kubera ko abikorera badafite amafaranga yo gushorwamo wenda Leta ishoremo ku buryo ninageza hagati imaze kubona urwego rw'abikorera rukomeje kugenda rwiyubaka ikajya igenda iyegurira abikorera gahoro ariko bayikoreye inyigo ari ibintu bigarara.

Ubusanzwe hari imishinga ikomeye iba inafite uruhare mu iterambere ry'igihugu ariko kubera ko abikorera baba bafite impungenge badashobora guhita bihutira gushoramo imari, bisaba ko Leta itangiza urugamba nk'urwo hanyuma imishinga ikazegurirwa abikorera hagatangira ishoramari rishya.

Uretse gukora imishinga, kugaragaza amahirwe y'ishoramari n'inyungu zihari. Hari kandi ahantu hanyuranye Leta ishora imari ariko ugasanga ntibikurikiranwa neza nk'uko abasesenguzi batandukanye mu birebana n'ubukungu bagenda babigarukaho. Iyi Minisiteri yitezweho kuba igisubizo.

Perezida Kagame yavuze ko hari ibigo bya leta bigiye kwegurirwa abikorera vuba na bwangu
Minisitiri w'Ishoramari rya Leta, Eric Rwigamba, ubwo yarahiriraga inshingano nshya



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibigo-byinshi-bya-leta-bigiye-kwegurirwa-abikorera-vuba-na-bwangu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)