Iby'Abasirikare b'u Rwanda bagabye ibitero muri Congo, Umukoro wahawe Kinshasa ku Mubano wayo na Kigali #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuva mu minsi ishize, hakomeje kugarukwa kuri raporo y'impuguke z'Umuryango w'Abibumbye igomba gushyikirizwa akanama gashinzwe umutekano. Ntabwo iratangazwa ku mugaragaro, ariko ibyitwa ko biyikubiyemo bikomeje kujya hanze rwihishwa.

Ubwo yaganiraga na RFI, Dr Biruta yavuze ko u Rwanda ruzavuga neza kuri iyi raporo umunsi izaba yamuritswe.

Yavuze ko yumvise ko u Rwanda rwashinjwe ko rwohereje muri RDC abasirikare bo gufasha M23, guhera mu Ugushyingo 2021. Runashinjwa ko rwabahaye inkunga y'ibikoresho.

Minisitiri Biruta yavuze ko mu gihe izi mpuguke zaba zarabonye gusa abasirikare b'u Rwanda ntizibone abarwanyi ba FDLR, raporo ntivuge ku mikoranire ya FDLR n'Ingabo za FARDC, "hagomba kuba hari ikibazo."

Ni cyo kimwe no kuba drones zakoreshejwe mu kubona abasirikare b'u Rwanda zitarabonye ibisasu byarashwe mu Rwanda biturutse muri Congo ku wa 19 Werurwe, ku wa 3 Gicurasi no ku wa 10 Kamena.

Iyo raporo kandi ngo ntiyagarutse ku mvugo z'urwango zakomeje gukwirakwizwa n'abayobozi muri Guverinoma, imiryango itari iya leta n'abaturage ba Congo.

Minisitiri Biruta yavuze ko FDLR ari ishingiro ry'ikibazo nk'icy'umutwe wa M23, kubera uburyo yakomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ni umutwe ngo wakomeje kwibasira ibice bimwe by'abaturage ba Congo, bigatuma hagenda havuka indi mitwe yo kwirwanaho.

Yakomeje ati 'Mu burasirazuba bwa RDC hari imitwe yitwaje intwaro irenga 130, itsinda ry'inzobere ryitaye gusa ku mutwe umwe, bagakora ibishoboka byose ngo bawuhuze n'u Rwanda, bagatekereza ko bavumbuye ikintu kinini.'

'Ikintu kinini cyashoboraga kugaragazwa ni ukubaho kwa FDLR n'ingengabitekerezo yayo ya Jenoside. Ni nk'umuganga ujya kuvura ibimenyetso atitaye ku bitera indwara.'

Iyo raporo ivuga ko bamwe mu basirikare ba Congo n'indi mitwe yitwaje intwaro bafatanyije kurwanya M23, ndetse ko ingabo za Leta zabahaye intwaro.

Minisitiri Biruta yavuze ko u Rwanda rwamaganye kuva mu ntangiriro imikoranire ya FARDC na FDLR, kandi ko hari ibimenyetso izo mpuguke zitabona, kimwe na MONUSCO mu myaka 20 ihamaze.

Nyamara ngo ibindi byose bakora bigamije gushyirishamo u Rwanda.

Yakomeje ati "Turasaba ko umuryango mpuzamahanga na Guverinoma ya Congo bakurikirana ikibazo cya FDLR n'indi mitwe ihungabanya umutekano w'akarere. Iyi mitwe yose ifite ingengabitekerezo ya Jenoside n'umugambi wo guhungabanya umutekano w'u Rwanda, igamije kurangiza umugambi wa Jenoside batarangije gushyirwa mu bikorwa, iduteye impungenge."

"Igihe icyo kibazo kitarakemurwa, umuryango mpuzamahanga na Guverinoma ya Congo bidashaka guhagurukira icyo kibazo, umubano w'u Rwanda na RDC uzakomeza kubangamirwa."

Minisitiri Biruta yavuze ko imishyikiraho hagati y'ibi bihugu ikomeje, aho u Rwanda rusaba RDC gushakira umuti ibibazo by'imitwe yitwaje intwaro irimo na M23, byasinyanye amasezerano mu 2013 ariko atarigeze ashyirwamu bikorwa.

Congo yavogereye ubusugire bw'u Rwanda

Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga wa RDC, Christophe Lutundula, aheruka gushinja u Rwanda kubangamira ubusugire bwa RDC, ndetse ko umuryango mpuzamahanga ukwiye kurufatira ibihano.

Minisitiri Biruta yavuze ko ihame ry'ubusugire bw'igihugu na RDC riyireba, kuko iyo imitwe nka FARDC yifatanyije na FDLR itera ibisasu ku butaka bw'u Rwanda, ibyo nabyo ari ukuvogera ubusugire bw'igihugu.

Yakomeje ati "Hari ibitero byakomeje kugabwa mu Rwanda biturutse ku butaka bwa Congo, kandi habayeho abarwanyi ba FDLR bakoranye na FARDC binjiye mu Rwanda mu Ugushyingo 2021, ni cyo gitero giheruka kandi cyishe abaturage b'u Rwanda. Ni ukuvogera ubusugire bw'u Rwanda, kandi ni ikibazo ku mutekano w'igihugu cyacu. Ibyo byose bigomba guhagurukirwa."

Minisitiri Biruta yasabye RDC gufatira imyanzuro FDLR



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Iby-Abasirikare-b-u-Rwanda-bagabye-ibitero-muri-Congo-Umukoro-wahawe-Kinshasa-ku-Mubano-wayo-na-Kigali

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)