Uwimana Catherine ubara inkuru ye ayihereye hasi, yabwiye RADIOTV10 ko umugabo we Bahizi Francis yaburiwe irengero kuva muri 2011, kandi ko bari bazi ko yapfuye ndetse bakiyambaza inzego z'iperereza.
Avuga ko iki kirego cy'umugabo we waburiwe irengero cyakurikiranwaga n'Umuganzacyaha witwa Mbabazi Modeste ndetse ko ubwo yahuraga n'iki kibazo ari gukurikirana cyo gusohorwa mu nzu, yongeye gusubira kuri uyu Mugenzacyaha.
Ati 'Tariki 25 z'ukwa karindwi Naragiye rero njyanye n'umuhungu wanjye wa gatatu witwa Yvan tugeze kuri RIB ku cyicaro gikuru cyayo, Mbabazi Modeste arambwira ati 'noneho uyu munsi turakorera kuri RIB Kicukiro' adushyira mu modoka turaza, tugeze aha kuri iyi RIB yahamagaye uwitwa numvise witwa Murangira Thierry ibintu nkibyo, tumaze akanya tubona Bahizi Frank baramuzanye, nyuma ya ya myaka yose.'
Umunyamakuru yahise amubaza aho RIB yari ikuye uwo mugabo we umaze imyaka yose batazi aho aherereye, asubiza agira ati 'Mbaza nkubaze.'
Akomeza avuga ko umugabo we yaje mu modoka ya RIB ariko ko batamaranye umwanya kuko bahise bongera bakamujyana.
Ati 'Bamuzanye mu modoka, RIB ntituzi aho yamukuye, ni nkuko waba uri mu cyumba ukabona umuntu baramuzanyeâ¦'
Avuga ko na we ubwe yakubiswe n'inkuba, ati 'Amakuru twari dufite ni uko yapfuye.'
Uwimana Catherine avuga ko kimwe mu byatumye asubira mu nzego za RIB kubaza iby'umugabo we ari uko yari amaranye iminsi ikibazo cyo kuba ari gusohorwa mu nzu yiguriye ndetse ko bamubwiye ko yamaze gutezwa cyamura ariko ko we nta rubanza yigeze agira ngo akeke ko ari rwo rwaba rubyihishe inyuma.
Ari gusohorwa mu nzu ndetse batangiye kuyimusenyeraho
Avuga ko tariki 18 Nyakanga 2022 iwe haje umuhesha w'inkiko ari kumwe n'abapolisi babiri bakamusaba gusohoka mu nzu abanamo n'abana be batanu bamubwira ko yatejwe cyamunara.
Ati 'Baraza barambwira ngo nidusohoke mu nzu, nta n'ikindi bambwiye uretse kumbwira bati 'sohoka mu nzu' nti 'ese byagenze gute ?' bati 'twe ntubitubaze tuje kubasohora mu nzu n'abana bawe bose musohoke'.'
Uyu mubyeyi avuga ko yabwiye aba bari baje kumusohora ko atabikora kuko nta rubanza na rumwe yigeze agira ndetse ko n'iyo nzu ubwayo nta rubanza yigeze igira.
Bahise bamwambika amapingu ndetse bahita bakuraho urugi rwayo n'ibindi bikoresho byose byari mu nzu barabitwara, ubu ngo ntazi irengero ryabyo.
Nyuma yuko atangiye gusabwa gusohoka mu nzu ye, ni bwo yasubiye kuri RIB kubura dosiye y'ikirego cy'umugabo we wabuze ari na bwo yongeraga kumuca iryera.
Avuga ko muri uku kumusohora ku gahato, banamukuriyeho urugi ku buryo ubu we n'abana be baba mu nzu irangaye.
Perezida w'Urugaga rw'Abahesha b'Inkiko mu Rwanda, Me Munyaneza Valerie avuga ko ikibazo cy'uyu mubyeyi batakizi, ndetse ko n'iyi cyamunara itazwi.
Ati 'Wenda amakosa yakorwa mu kubishyira mu bikorwa ariko nta Muhesha w'Inkiko wajya gusohora umuntu mu nzu nta gipapuro afite kibimwemerera ntabwo bibaho. Gusenya byo ntabwo mbyemera rwose, byo yanabihanirwa.'
Cyamunara yaturutse ku mwenda wafashwe n'umugabo we
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kicukiro, Mukandahiro Hidaya yavuze ko cyamunara y'iyi nzu ya Uwimana Catherine, yabayeho kugira ngo hishyurwe umwenda wafashwe n'umugabo we yafashe muri Banki.
Ati 'Yananiwe kuwishyura kandi iyo nzu ari yo yatanzeho ingwate hanyuma uwayiguze asaba ko urubanza rwe rurangizwa ku bwumvikane ntibyakunda, urubanza ruza kurangizwa.'
Uyu muyobozi avuga ko ubwo iyi nzu yatezwaga cyamunara, Banki yiyishyuye hakagira andi amafaranga asaguka ahabwa Uwimana Catherine ariko arayanga ahita asubizwa mu isanduku ya Leta.
Uwimana Catherine we avuga ko ntakibazo na gito azi kuri iyi nzu ndetse ko yifuza ko inzugi zakuweho n'ibikoresho byose byajyanywe abisubizwa.