Imiryango itari iya Leta muri DR-Congo yageneye ubutumwa Perezida Kagame ku kibazo cya M23 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi miryango igera kuri 17 ndetse n'inzobere zirimo Abanye-Congo ndetse n'Abanyamerika, basohoye itangazo kuri uyu wa Mbere tariki 08 Kanama 2022 rivuga ko hari ibyifuzo bifuza kugeza kuri Antony Blinken utegerejwe muri DRC kuri uyu wa Kabiri.

Bavuga ko bifuza ko uyu muyobozi wo muri Leta Zunze Ubumwe za America, azaba ubutegetsi bwa Congo ko muri iki Gihugu hagomba kubaho amatora anyuze mu mucyo, kubahiriza uburenganzira bwa muntu no kurwanya ruswa.

Itangazo ryabo rigira riti 'Antony Blinken kandi agomba kwemeza ko Leta Zunze Ubumwe za America zifatira ibihano Guverinoma ndetse n'abantu bafasha imitwe yitwaje intwaro. Agomba kandi gushimangira igitekerezo cyo kuvugurura igisirikare cya Congo.'

Rigobert Minani Bihuzo Bakomeza uyobora umuryango wa CEPAS (Centre d'études pour l'Action sociale) yagize ati 'Umunyamabanga wa Leta Blinken kandi agomba kuzamenyesha Perezida w'u Rwanda Paul Kagame ko Leta Zunze Ubumwe za America zitazakomeza kwihanganira gufasha M23 nkuko byakozwe na Perezida Barack Obama muri 2012.'

Yakomeje agira ati 'Agomba kandi gushyigikira ko Guverinoma ya Congo ivugurura igisirikare cyacyo byumwihariko mu rwego rwo kurwanya ruswa ndetse hakirukanwa abasirikare bose bakuru bakoresheje nabi ububasha bwabo ndetse hakanakorwa iperereza ku bijanditse mu byaha by'intambara.'

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America, Antony Blinken ategerejwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Kabiri aho ku munsi w'ejo tariki 10 Kanama azava ahita yerecyeza mu Rwanda.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Imiryango-itari-iya-Leta-muri-DR-Congo-yageneye-ubutumwa-Perezida-Kagame-ku-kibazo-cya-M23

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)