Ingo 80 zituyemo imiryango itishoboye mu Midugudu ya Gahanda na Bukinankwavu mu Kagari ka Rwesero ni zo zahawe amashanyarazi n'Umuryango Umbrella for Vulnerable, ushyigikira iterambere ry'imibereho myiza y'abaturage.
Mukanyandwi Marie Claire yavuze ko kuva mu rugo rwe hagera amashanyarazi byamukijije ikizima kandi abana be babasha gusubiramo amasomo neza.
Ati 'Abana bacu ntibabashaga kwiga kuko twabaga mu kizima none ubu twagize amahirwe abana babasha gusubiramo amasomo nimugoroba.'
Uwizeye Léa na we yavuze ko amashanyarazi yabarinze ubujura bw'abitwikira umwijima.
Ati 'Imibereho yarahindutse kuko iyo bwije turacana hakabona ku buryo abajura batakiza kwiba bitwikiriye umwijima. Mbere twakoreshaga itoroshi ndetse kubona amabuye byaratugoraga.'
Abaturage bo mu Kagari ka Rwesero baganiriye na IGIHE bahuriza ku gushimira umuryango wabahaye amashanyarazi n'ubuyobozi bwiza bubahuza n'abafatanyabikorwa.
Nyuma yo guhabwa amashanyarazi, buri rugo ruhabwa na radiyo kugira ngo abarurimo bajye bumva amakuru no gususuruka bumva indirimbo.
Umuyobozi wa Umbrella for Vulnerable, Amb. Sheikh Saleh Habimana, yavuze ko biyemeje gushyigikira iterambere n'imibereho myiza y'abaturage.
Ati 'Ni igikorwa cyihariye kuko twifuza kugira icyo dukora nka Umbrella for Vulnerable ku bijyanye n'imihigo ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yiyemeje ko izagerwaho mu mwaka wa 2024.'
Yavuze ko nyuma yo kuva mu Karere ka Nyanza bazakomereza muri Gatsibo na Bugesera.
Usibye gufasha baturage, bakora n'ibikorwa byo guha amashanyarazi utugari n'amavuriro y'ibanze atayafite.
Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yashimiye uwo muryango ku bufasha wahaye abaturage, na bo abasaba kubufata neza no kububyaza umusaruro.
Yagize ati 'Icyo dusaba abaturage cya mbere ni uko ibikorwaremezo bahawe babikoresha ariko bakanabifata neza kugira ngo birambe.'
Umbrella for Vulnerable igira uruhare no mu bindi bikorwa birimo guha abaturage amazi, kuboroza amatungo magufi, gutanga ibiribwa, gufasha abahinzi ba kijyambere, gutanga inyigisho mu by'ikoranabuhanga no guhugura abakozi by'igihe gito bakajya ku isoko ry'umurimo batyaye.
Mu Karere ka Nyanza abaturage bamaze kugerwaho n'amashanyarazi bari ku ijanisha rya 52, ibigaragaza ko urugendo rukiri rurerure.