Umugore witwa Ingabire Victoire Umuhoza'IVU', yigize umwiyahuzi ku buryo avuga akanakora ibyo yishakiye, nta kwikanga ibihano. Icyo Abanyarwanda bibaza rero, ni icyamumaze ubwoba kugeza n'ubwo yivugira ko bazasubira mu kaga nka Jenoside, niba adahawe ubutegetsi.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, IVU yasabye ko imiyoborere y'u Rwanda ihinduka,ikinjizwamo n'inkoramaraso, bitaba ibyo Igihugu kigasubira mu mateka ashaririye cyanyuzemo. Ubu bushotoranyi noneho burenze ubwo twari tumumenyereyeho.
IVU ni umwe mu bashinze bakanayobora imitwe y'abajenosideri mu mashyamba ya Kongo, nka RDR yaje kuvamo ALIR. Iyi ALIRÂ nayo yabyaye umutwe w'iterabwoba wa FDLR, umufatanyabikorwa wa FDU-Inkingi nayo yashinzwe ikanayoborwa na Ingabire Victoire.
Ngabo abicanyi bagenzi be asabira kugirana ibiganiro na Leta, bakinjizwa mu butegetsi, bitaba ibyo u Rwanda rukorama.
Iyi nkunguzi y'umugore yirirwa ibeshya ibitangazamakuru mpuzamahanga ngo yafunzwe izira amaherere, yirengagije ko  yahamijwe ibyaha birimo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, no gukorana n'imitwe y'iterabwoba. Bimwe mu bimenyetso byamuhamije ibi byaha akanabihanirwa, byatanzwe n'Ubuholandi yarokoreragamo amahano ngo ni politiki, nyamara abamugera hafi batubwiye ko yirirwa avuga ngo u Rwanda ntirwatinyuka gufunga Umuholandi!
Ese IVU ajya yibuka ko kuba yarafunguwe atarangije igihano ubwabyo byagombye gutuma yigengesera kugirango adasubizwa muri gereza. Nako ngo yishingikirije abavuzanduru nka ba Judi Rever na Kenneth Roth wa Humana Rights Watch, ngo bazasakuza umunsi IVU ryashyizwe mu kimpoteri nk'indi myanda yose. Umuheto woshya umwambi bitazajyana.
Umwe mu bamaganye amagambo ya IVU asaba ko u Rwanda rusubira mu manga rwavuyemo, ni Minisitiri Jean Damascène BIZIMANA ufite mu nshingano ubumwe bw'Abanyarwanda.
Uku kwamagana umugome ni byiza, ariko tibyagombye kugarukira aha. Byagombye gukurikirwa no gusaba abo bireba kubahiriza amategeko ahana umuntu wese ubangamiye ubumwe bw'Abanyarwanda. Gukomeza kurebera uyu mwanzi w'amahoro, ni ukwambura agaciro abahasize ubuzima bayaharanira.
Imyaka Ingabire Victoire yakatiwe ntimwemerera gukora politiki. Nyamara abirengaho akiyita 'umunyapolitiki', ayo matiku we yita'politiki' akanayakorera mu ishyaka'DALFA-Umurinzi'(impanga ya FDU-Inkingi) ritemewe n'amategeko.
Iki nacyo ni icyaha cyagombye kumusubiza aho yavuye ku mpuhwe za Perezida wa Repubulika, wamudohoreye agirango azikosora none amweretse ko akabaye icwende katoga!
Ingabire Victoire ushobora kwipfusha ubusa uko ubishaka, kwigira icyomanzi ni uburenganira bwawe uretse ko bitanakwiye umukecuru nkawe. Icyakora, ikizira kikanaziririzwa ni ukubahuka ubumwe bwacu. Niba inzego zibishinzwe kububungabuga zitubahirije inshingano ngo zigushyikirize ubutabera, abaturage tuzazibaza impamvu, muri bwa burenganzira twemerewe bwo kubaza ibidukorerwa.
The post Ingabire Victoire Umuhoza ngo azasubiza u Rwanda muri Jenoside niba adahawe ubutegetsi. Ese  kuki 'IVU' ridashyirwa mu kimpoteri nk'indi myanda yose, rigakomeza gutumukira abantu? appeared first on RUSHYASHYA.