Ku munsi w'amavuko w'umuhanzi Ngabo Medard Jobert wamamaye mu muziki nka Meddy, abafana be basuye Ingoro Ndangamateka y'Urugamba rwo Guhagarika Jenoside.
Mbere yo kwereeza kuri iyi ngoro bahuriye ku nzu y'imikino n'imyidagaduro BK Arena aho bafatiye imodoka yabatwaye, bahaguruka ku isaha ya saa kumi z'umugoroba zo ku cyumweru tariki 07 Kanama 2022.
Mu rugendo rwabo bagendaga bumva banaririmba indirimbo z'uyu muhanzi. Ubwo bari bageze ku Ngoro bazengurukijwe ibice binyuranye biyigize ari na ko basobanurirwa uko byari byifashe.
Iyi ngoro yafunguwe ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame kuwa 13 Ukuboza 2017 ikaba ibumbatiye amateka akomeye y'u Rwanda rwa none n'uko Urugamba rwo guhagarika Jenoside rwagenze.
Umwe mu bagize Inkoramutima yabwiye inyaRwanda.com ubutumwa bahakuye agira ati: 'Buriya ibintu byinshi turabyiga cyangwa tukabyumva ku mateka y'igihugu cyacu ariko twe twiyemeje kuzajya twigerera aho byabereye.'
Akomeza agira ati: 'Ibi ntitubikora kubera indi mpamvu dushaka gusobanukirwa kurushaho ngo natwe tuzajye tubona uko dusobanurira abandi, hari byinshi kandi twungukiye hano bizatuma turushaho gukomeza kuba abanyarwanda beza kandi n'abambasaderi b'Igihugu cyacu.'
Mu bihe by'iminsi ijana yo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, Inkoramutima za Meddy basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi hari kuwa 17 Mata 2022.
Nyuma yo gusura Ingoro bahise bakomereza mu birori byo kwizihiza isabukuru ya Meddy ahantu heza bari bateguye. Uyu muhanzi yujuje imyaka 33 afite umugore n'umwana w'umukobwa witwa Myla Ngabo wabonye izuba muri Werurwe uyu mwaka.
Bahagurukiye kuri BK Arena
Abasore n'abagabo bagize Inkoramutima
Abagore n'abakobwa bagize InkoramutimaÂ
Abagize Inkoramutima bari bishimyeÂ
Ku Ingoro Ndangamateka y'Urugamba rwo Guhagarika Jenoside
Bafashe umwanya wo gusangiraÂ
 Basuye Ingoro Ndangamateka y'Urugamba rwo guhagarika Jenoside