Karongi: Baretse amasoko bubakiwe basubira gucururiza ku muhanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nubwo bimeze gutyo ariko aho aya masoko yamaze kugera amwe muriyo ntakorerwamo. Abayakoreragamo babwiye IGIHE ko icyatumye bayavamo ari uko nta bakiliya babonaga.

Irakunda Dorcas avuga ko isoko rya Ryanyirakabano bacururizagamo ibiribwa, riri imyuma y'amabutiki acuruza nk'ibyo bacururizagamo.

Ati "Iyo bwije kubera n'umuriro ntawe urimo, ntihabona, ntihagire umuntu uza kutugurira. Bamwe ubucuruzi babuvuyemo kubera guhomba abandi dusigaye ducururiza hano ku muhanda.'

Isoko rya Ryanyirakabano rimaze imyaka irenga 10 ryubatswe, mu mwaka ushize nibwo abarikoreragamo barishizemo, ubu rimaze umwaka nta mucuruzi urikoreramo.

Nyirasafari Donatha, avuga ko icyatumye bafata umwanzuro wo gucururiza ku muhanda ari uko mu isoko ibicuruzwa byabasaziragaho babuze ababagurira.

Ati "Iyo wabisohoye ukabishyira ku muhanda byibuze abantu bakabibona baragura.'

Abafite amabutike, bifuza ko abacururiza ku muhanda basubizwa mu isoko kuko batuma batabona abakiriya.

Umwe muribo yagize ati "Abantu bacururiza imbere y'amabutike yacu baratubangamiye, kuko ntibishyura inzu, ntibatanga umusoro, uba usanga twe ducuruza twishyura inzu n'umusoro ibyacu bitagenda".

Umuyobozi w'ishami ry'Iterambere mu ishoramari n'umurimo mu karere ka Karongi, Kaneza Cyprien yabwiye IGIHE ko bafite gahunda yo kuganira n'abakoreraga muri aya masoko, kuko intego ari uko abacuruzi bakwiye gukorera ahantu hadashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ati "Ryanyirakabano amabutike yariyongereye, ariko ibyo ntabwo byakabaye ikibazo kuko abaturage biyumvamo ibicuruzwa baguriye mu isoko kuruta ibyo mu mabutike. Ni ubukangurambaga tuzakora dufatanyije n'umurenge kuko ku mugoroba barambitse isambaza ku muhanda ahantu imodoka cyangwa moto bishobora no kubagonga.'

Si isoko rya Ryakirakabano ryonyine ridakorerwamo, kuko n'isoko rya Ruganda n'irya Gishyita kuri ubu adafite abayakoreramo.

Amwe mu masoko yari yarubakiwe abazunguzayi barayataye, aha ni mu isoko rya Ryanyirakabano iyo uhageze nta mucuruzi n'umwe uhasanga
Isoko rya Kigarama, umubare w'abarikoreramo ugenda ugabanuka kubera kubura abakiliya
Basubiye gucururiza mu muhanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-baretse-amasoko-bubakiwe-basubira-gucururiza-ku-muhanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)