Kepler College yakiriye abanyeshuri 150 bashya - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'amezi ane yemerewe gukorera mu Rwanda nka Kaminuza yigenga, Kuri uyu wa Gatanu, tariki 26 Kanama 2022, Kepler College yakiriye icyiciro cya mbere cy'abanyeshuri.

Ni icyiciro cya mbere cy'abanyeshuri 150 bazatangira kwiga muri Nzeri, mu ishami rishya rya Art in Project Management, icyiciro cya kabiri cya Kaminuza.

Umuyobozi wa Kepler College, Prof Baylie Damtie Yeshita, yavuze ko bizeye ko amasomo bazatanga azafasha abanyeshuri ku isoko ry'umurimo.

Yagize ati'Twibanda ku bintu bibiri, icya mbere ni uko dutanga amasomo ajyanye n'igikenewe ku isoko ry'umurimo. Icya kabiri ni uko twigisha mu buryo butandukanye n'ubusanzwe bwitwa iga ukora 'Learning by doing'.'

Yakomeje avuga ko Kepler ikorana bya hafi n'abatanga akazi ku buryo amakuru bahawe nabo ariyo bashingiraho bigisha.

Sibyo gusa kuko banafasha abanyeshuri kubona aho bimenyereza umwuga ndetse bakanabona akazi mu buryo bworoshye.

Ikuzwe Kevin Marius yavuze ko yishimiye kwiga muri Kepler, kandi ko ubumenyi ngiro bigamo aribyo byamukuruye kuza muri iyi kaminuza.

Agasaro Gakuba Shalina we yavuze ko uretse ubumenyi bukenewe ku isoko ry'umurimo bahabwa, kwita ku banyeshuri kugeza na nyuma y'amasomo biri mu byatumye ahitamo kuza kwiga muri Kepler College.

Kepler College ifite amashami mu Mujyi wa Kigali no mu nkambi ya Kiziba ibamo impunzi z'abanye-Congo. Mu 2021 yafunguye ishami muri Ethiopia.

Abanyeshuri bayo babanza gutegurwa binyuze mu masomo y'ingenzi atangwa muri gahunda y'ibanze ya Kepler (Kepler Foundation Program), bakabona ubumenyi bw'ibanze nko mu ikoranabuhanga, gukoresha ururimi n'ubundi bumenyi butuma umunyeshuri azabasha guhatana ku isoko ry'umurimo.

Kepler ivuga ko mu igenzura yakoze, nibura abanyeshuri 90% barangizamo amasomo babona akazi mu gihe cy'amezi atandatu.

Abanyeshuri bijejwe ko ntacyo bazaburana Kepler College
Abanyeshuri bashya bahawe umwanya wo kubaza ibibazo by'amatsiko
Abanyeshuri 150 nibo bazatangirana n'icyiciro cya mbere
Abarimu basobanura uburyo bigishamo
Abanyeshuri n'ababyeyi bari bakurikiye ibiganiro byatangwaga
Umuyobozi wa Kepler College, Prof Baylie Damtie Yeshita,yatanze ikaze ku banyeshuri bashya



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kepler-college-yakiriye-abanyeshuri-150-bashya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)