Kepler ni ishuri rikuru ryakira abahungu n'abakobwa ku kigero kingana, ni ukuvuga ko ari 50% kuri buri ruhande.
Bijyanye na gahunda yayo yo kudaheza, yihaye intego yo kongera umubare w'abagore bakora muri iki kigo, ubu bagera kuri 34%.
Ku wa Gatanu, tariki 12 Kanama 2022, Kepler yateguye igikorwa yise 'Women Networking Event', cyahuje abagore baturutse mu nzego zirimo iza leta, abikorera n'imiryango itari iya leta, cyabereye aho ikorera i Kinyinya mu Mujyi wa Kigali.
Abacyitabiriye basobanuriwe imiterere ya Kepler, ibikorwa byayo n'amahirwe ayibonekamo by'umwihariko ku bagore, banagira umwanya w'ibiganiro mu matsinda bitewe n'urwego rw'ubumenyi buri wese yibonamo.
Umuyobozi ushinzwe Abakozi muri Kepler, Kayihunga Jane, yatangaje ko ari ikigo gihuriwemo n'abantu b'ingeri zitandukanye, baba Abanyarwanda n'abanyamahanga, ariko ngo abagore baracyari bake.
Ati 'Iyo turebye abakozi bacu dusanga hari icyuho mu buringanire n'ubwuzuzanye bw'abagabo n'abagore. Uyu munsi twateguye iki gikorwa tugira ngo dukangure abagore baturutse hirya no hino - nubwo nta mirimo ihari uyu munsi ngo tuvuge ngo tugiye kubaha akazi - ariko mu bihe bizaza nihaba hari amahirwe y'akazi na bo bazabe babasha kuyabyaza umusaruro, nyuma yo gusobanukirwa Kepler n'ibikorwa byayo.'
'Turatekereza ko abaje uyu munsi bafite uko bari bujyane amakuru yerekeye Kepler, ku buryo mu bihe biri imbere hari umusaruro bizatanga niharamuka hari imirimo ihari n'abagore bazashishikarira gusaba akazi.'
Mulinda Olive witabiriye iki gikorwa aturutse mu kigo gikora ibijyanye n'itumanaho, yavuze ko mu byo yungutse harimo kumenya neza ibyo Kepler ikora, ikaba ari intambwe y'ubufatanye hagati yayo n'abitabiriye iyi gahunda.
Ati 'Ubu ni bwo nsobanukiwe iki kigo neza. Ubundi nari nsanzwe nkizi ariko ntazi neza abo gikorana na bo, uko gahunda zacyo zifasha abantu batandukanye. Icyo ni cyo kintu cya mbere nkuyemo.'
Ishimwe Gaelle witabiriye waturutse muri sosiyete ikora ibijyanye n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, we yavuze ko yishimiye guhura n'abagore bafite ubunararibonye butandukanye bakamenyana, bakungurana ibitekerezo.
Ati 'Hari abo twagiye tuganira ku bunararibonye bwabo ariko icyari cyatuzanye ni ukumenya ibyo Kepler ikora. Ni ikigo kinini kandi gifite ibikorwa byiza, bishimishije. Ku bwanjye nabonye igikorwa cyo guhuza abagore ari ingirakamaro.'
Nyuma y'iki gikorwa, hashyizweho urubuga ruhuza abacyitabiriye bose ruzajya rwifashishwa mu guhitamo aho buri wese yisanga mu gihe habonetse amahirwe runaka muri Kepler, bityo abe yabimenyeshwa.
Kepler yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2004 nka Orphans of Rwanda, bigeze mu 2008 ihindura izina yitwa Generation Rwanda. Yafashaga abana b'abahanga bakomoka mu miryango itishoboye kwiga mu mashuri makuru y'imbere mu gihugu.
Mu 2013 yatangije ubufatanye na Southern New Hampshire University (SNHU) yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (SNHU), abanyeshuri bayo bagakurikirana amasomo hakoreshejwe iyakure, bakabona impamyabumenyi z'iyi kaminuza.
Mu 2015 yafunguye agashami mu Nkambi ya Kiziba mu Ntara y'Iburengerazuba, mu rwego rwo kwegereza impunzi z'Abanye-Congo amahirwe yo kwiga bakabona impamyabumenyi ya kaminuza.
Mu mwaka wa 2021, Kepler yatangiye gukorana na Rwanda Polytechnic mu gufasha abanyeshuri barangije amasomo kubona ubumenyi nkenerwa bw'inyongera (soft skills), kugira ngo bazarusheho gutanga umusaruro nibagera mu kazi. Ni gahunda y'amasomo kandi yatangijwe muri Ethiopia, aho Kepler ifite ishami.
Muri Mata 2022 nibwo hatangiye Kepler College, noneho yemererwa gutanga amasomo ajyanye n'isoko ry'umurimo mu Rwanda n'impamyabumenyi zayo, ihereye ku masomo ajyanye n'imicungire y'imishinga (project management).
Itanga amasomo ategurira umunyeshuri kugira ubumenyi bumufasha kwisanga ku isoko ry'umurimo, aho nibura 90% baba bamaze kubona akazi nyuma y'amezi atandatu basoje amasomo.
Abagera kuri 662 bamaze gusoza amasomo muri Kepler, barimo 30% baturuka mu miryango itishoboye. Biteganyijwe ko mu 2025 Kepler izaba imaze kwakira abanyeshuri bagera ku bihumbi 25.
Amafoto: Munyakuri Prince