Utembereye hirya no hono mu maguriro asanzwe acururizwamo amata i Kigali no mu nkengero zayo usanga igiciro cyari gisanzwe cyayo cyamaze kwikuba inshuro zigera kuri ebyiri.
Nko mu mezi atatu ashize litiro y'amata yaguraga 300Frw gusa byaje guhindura isura ubwo igiciro cyazamutse aho ubu iri hagati ya 500Frw na 700Frw.
Ubundi igiciro fatizo cy'amata mu Rwanda kuri litiro ni 228Frw ku barangura mu Mujyi wa Kigali bayifatira hagati ya 230Frw na 400Frw, bakayigurisha hagati ya 500Frw na 800Frw.
Izamuka ry'igiciro rijyana no kuba yarabaye make ku isoko kugeza aho abacuruza aturuka mu Ntara bajya gutega abayazana mu nzira kugira ngo babashe kuyarangura.
Bamwe mu bacuruzi babwiye Televiziyo Rwanda ko amata yabaye make ku isoko bigatuma bayarangura ahenze, bigatuma abakiliya babo binubira ibiciro bayabaheraho.
Byiringiro Benvenue yavuze ko ubu babangamiwe no kurangura amata ku giciro cyo hejuru ariko ugasanga abayagura batumva impamvu.
Ati 'Mbere amata yarabonekaga ku giciro kiri hasi, abaturage bakayazana ariko nk'ubu iyo twayafashe ahenze no kuyacuruza aba ahenze, abaturage bakabyinubira.'
Ku ruhande rw'abaguzi, Tuyizere Jean Bosco, yavuze ko hakwiye ubuvugizi, amata akagabanuka kuko ibiciro biriho bitakigonderwa na buri muntu kandi akenerwa na bose.
Ati 'Kariya gakaririto k'amata afunze gapima igice cya litiro kaguraga amafaranga 500Frw ubu kageze kuri 700Frw cyangwa 800Frw, abaguzi b'amata icyo twasaba ni ubuvugizi ibiciro bimanuke kuko amata akenerwa n'abantu benshi abakuru n'abana kandi iyo ibiciro bizamutse wa muturage wayabonaga ku giciro gito ntaba akiyabona.'
Ubusanzwe abacuruzi b'amata baba bayakuye ku makusanyrizo yagiye ashyirwaho hirya no hino, nayo aba yayakuye mu borozi batandukanye, akayageza ku bacuruzi.
Umwe mu bafite ikusanyirizo mu Karere ka Rulindo, Munyankindi Eugène, avuga ko bitumvikana impamvu abacuruzi batumbagiza ibiciro kuko n'ubwo amata yabuze ariko atakabaye ahenze nk'uko bimeze.
Ati 'Twebwe tubona ari urwitwazo rw'abacuruzi kuko mwumvise ibiciro byacu uko bihagaze, tukumva nibura banazamuye bakongeraho 100Frw ku yo bagurishagaho agakombe ariko ntibagombye kuzamura ku buryo burenze aho ngaho ngo igikombe cyikube kabiri kubera 50Frw gusa twazamuye kuri litiro imwe iyo baje kurangura hano.'
Ku ruhande rw'Umuyobozi w'ishami rishinzwe kongerera agaciro ibikomoka ku matungo muri RAB, Dr Niyonzima Eugene, yavuze ko icyateye ibura ry'amata ku isoko ari impeshyi yatumye inka zitabona ubwatsi ngo zitange umukamo uhagije.
Anasobanura ko guverinoma ishyize imbaraga mu gushyiraho uburyo n'ibikorwaremezo bizatuma amata adakurwa mu gace kamwe gusa.
Ati 'Twavuze kuri ibyo biri gukorwa kugira ngo amazi abashe kuboneka ariko ntitunakwiye guharira Intara y'Iburasirazuba gutanga umukamo ukoreshwa mu gihugu hose kuko imiterere y'iriya ntara bigaragara ko bagirwaho ingaruka n'impeshyi.'
'Hariho rero gahunda yo guteza imbere ubworozi mu bindi byanya, twavuga nk'icyanya cya Gishwati dore ko bo umukamo babonaga utanagabanyutse cyane tukabona hakwiye gutekerezwa cyane kugira ngo umukamo waho ujye ugoboka mu gihe nk'iki cy'izuba. Na ho bororera mu nzuri ariko hariyo imbogamizi z'imihanda idatunganije umukamo uhaboneka ntubashe kugezwa ku nganda, ubu imihanda irimo iratunganywa.'
Amata azanyawa mu Mujyi wa Kigali menshi aturuka mu Ntara y'Iburasirazuba ibarurwamo inzuri zisaga ibihumbi 10 ziri ku buso bungana na hegitari ibihumbi 100, habarurwamo kandi inka zisaga ibihumbi 500 mu gihe nibura ku munsi haboneka umukamo uba wagiye ku makusanyirizo ungana na litiro zisaga ibihumbi 200.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-impungenge-ku-giciro-cy-amata-gikomeje-kuzamuka