Kigali:Abatanze amakuru ku bitero by'abitwaje intwaro gakondo bari mu mazi abira #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu cyumweru gishize nibwo Umugabo Witwa Habarurema Theogene utuye muri uyu mudugudu wa Radari we na bagenzi be batanze amakuru ku mutekano mucye waterwaga n'amabandi wavugwaga muri uyu mudugudu.

Itangwa ryayo makuru ntiryakiriwe neza n'abayobozi bo muri aka kagari kuko kuva icyo gihe, abatanze amakuru batangiye guhohoterwa n'abo bikekwa ko boherejwe n'ubuyobozi bw'umudugudu.

Habarurema Theogene avuga ko nyuma yo gutanga amakuru, ushinzwe umutekano n'abanyerondo baje kumufata mu rukerera rwo kuwa Gatandatu tariki 30 Nyakanga 2022, bamusanze mu rugo mu gihe atarafungura bahita bamugeraho mu gitanda yiryamiye n'umugore we.

Uyu mugabo avuga ko yasohowe nk'igisambo agakubitwa, kugeza igihe imyenda yari amaze kwambara imucikiyeho.

Aragira ati 'Abanyerondo na Mutekano baraje bankura mu buriri ndyamye n'umugore wanjye, baransohora bamfashe, baravuga ngo tubwire uburyo wavugishije itangazamakuru utatunyuzeho twebwe bo mu mudugudu, ubwo turagutuma bamaze kunshiraho uyu mwenda ndiruka.'

Umugore w'uyu mugabo avuga ko yababajwe cyane n'uko bamuvogereye icyumba yarimo n'umugabo we, ndetse ahamya ko yababajwe no kubona umugabo we akubitwa.

Aragira ati 'Basanze turyamye turi mu mibonano. Twagiye kubona tubona barinjiye, twabonye batugwa hejuru gusa, twumva tugize ubwoba. Turabyuka mutakano yari aduhagaze hejuru, twagize isoni duhita twambara vuba vuba.N ikibazo rwose.'

Usibye uyu muryango wakubiswe, hari n'abandi bakubiswe baranafungwa, nabo babaziza gutanga amakuru.

Aba kimwe n'uyu muryango barasaba kurenganurwa, kuko gutanga amakuru ari uburenganzira bwabo.

Ubwo twageraga ku biro by'akagari ka Busanza kubaza abayobozi iby'aya makuru, twasanze ibiro by'akagari bifunze kuva mu gitondo kugera ni mugoroba.

Ushinzwe umutekano twahasanze yavuze ko uyu munsi badakora, kuko Gitifu w'aka kagari yari yagiye mu bukwe.

Icyakora Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kanombe Bwana Idrissa Nkurunziza, avuga ko bamenye iby'aya makuru, ndetse agasaba uyu muryango kujyana ababahohoteye mu nkiko, kugira ngo bahabwe ubutabera.

Ati 'Naze arege nibyo byiza. Niba abona ko aricyo gisubizo cyiza, hanyuma kubivugwa ko bamwirukana mu mudugudu ntawe ufite uburenganzira bwo kuhamwirukana.'

Kugeza ubu hari amakuru avuga ko hari umwe muri bo watorotse, kubera gukangwa n'abashinzwe umutekano muri uyu mudugudu.

Hamwe na hamwe mu bice bitandukanye by'igihugu, hakunze kumvikana abaturage banga gutanga amakuru y'ibibera aho bari, bavuga ko utanze adashimishije abayobozi bimugiraho ingaruka.

Mu cyumweru gishize nibwo Bamwe mu batuye mu tugari twa Karama na Busanza mu murenge wa Kanombe, babwiye Itangazamakuru rya Flash ari naryo dukeshya iyi nkuru ko babangamiwe n'ubujura bukabije bukorerwa muri aka gace, ababukora baba bitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro n'amafuni n'ibindi.

Yakubiswe n'abashinzwe umutekano azizwa gutanga amakuru y'umutekano mucye mu itangazamakuru



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Abatanze-amakuru-ku-bitero-by-abitwaje-intwaro-gakondo-bari-mu-mazi-abira

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)