Kigali:Hari Igiti kidasanzwe Kimaze Imyaka 300 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Icyakora mu Karere ka Gasabo Umurenge wa Rutunga naho hari igiti abahatuye bita Icubya cyangwa Umuvugangoma cyangwa Ikigumbashi cyangwa Imana ya Nyakalima kimaze imyaka 300 nk'uko babivuga.

Ni igiti abahanga bita Cordia Africana.

Abagituriye babwiye bagenzi bacu ba The New Times ko bakunze bumva ko umuntu wese wageragezaga kugitema, bitamuhiraga.

Utararwaraga ngo anegekare, yahitaga ahasiga ubuzima.

Amateka yacyo ngo yatangiye ku ngoma y'umwami Cyilima II Rujugira.

Uyu yategetse Rwanda guhera mu mwaka wa 1675 kugeza mu mwaka wa 1708.

Iby'uko uwashakaga kugitema yahuraga n'ibibazo bishobora kuba bigendanye n'imihango y'ubupfumu yakorerwaga mu nsi y'amashami yacyo.

Iyi mihango yatumye cyamamara kandi gifatwa nk'igiti gitagatifu.

Rujugira uyu niwe wazanye imvugo ngo 'u RWANDA RURATERA NTIRUTERWA'

Iyo mvugo yaje nyuma y'uko atsinze ubwami bune bwari bwaragambanye ko buzatera u Rwanda ariko intasi zarwo zirabimenya ni ko gutera mbere y'abo banzi b'u Rwanda.

Abo banzi bari abo mu bwami bwa Ndorwa, Burundi, Bugesera na Gisaka.

Imitwe y'ingabo za Cyilima Rujugira yari myinshi ariko iyabaye ingenzi ni izitwaga Urukatsa, Imvejuru, Abadahemuka, Inyaruguru, Inyakare, Ababanda, Abakemba, Ababito n'Intarindwa.

Mu mirwano yakurikiyeho, abarwanyi b'i Ndorwa baje gufata igice cya Gasabo ariko umwana wa Cyilima witwaga Ndabarasa aza kuhigarurira.

Rujugira yategetse Ndabarasa gutura iyo za Gasabo kugira ngo akomeze aharinde, uyu aza kuhatera kiriya giti twavuze haruguru.

Yagiteye mu rwego rwo kwishimira intsinzi ku banya Ndorwa.

Cyarakuze kiba inganzamarumbo k'uburyo abagituriye n'ubu baza gukorera inama munsi yacyo.

Munsi yacyo kandi hakorerwaga ibikorwa by'imitsindo yo guha ingabo z'u Rwanda intsinzi yo kuzatsinda uruhenu abanzi barwo mu ntambara u Rwanda rwagabaga hirya no hino.

Hari umuturage wabwiye umunyamakuru ko kuva yavuka nawe yasanze kiriya giti kingana kuriya ndetse ngo na Sekuru wavutse mu mwaka wa 1917 nawe yamubwiraga ko yavutse ari uko kingana.

Ubusanzwe kandi mu gupima igihe ibintu bya kera mu mateka, hari ishami ry'amateka ryigwa muri Kaminuza rishinzwe kureba igihe amasubyo by'ibiti yafashe kugira isubyo rimwe rikure, n'igihe irindi ryafashe kugira ngo bigende gutyo bityo bakamenya ibihe bitandukanye icyo giti cyakuriyemo

Baryita 'Dendrochronology'.

N'ubwo iki giti kitaratemwa ngo harebwe mu by'ukuri igihe kimaze, kuba gihari ubwabyo ni amateka ubwayo akwiye kurindwa.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Hari-Igiti-kidasanzwe-Kimaze-Imyaka-300

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)