Kuwa 07 Kanama nibwo Kizz Daniel byari biteganijwe ko ataramira abanya Tanzania mu gitaramo cyari kihagazeho, kuko harimo n'itike ya miliyoni 5Frw.
Gusa byaje kurangira atabashije gutaramira abari bishyuye ku bwinshi, ngo bajye gutaramirwa n'uyu muhanzi ugezeweho mu ndirimbo zirimo Buga yakoranye na Tekno.
Icyakurikiyeho ni uko uyu muhanzi yatawe muri yombi amara amasaha agera ku 8 atanga ibisobanuro, birangira abifashijwemo na Harmonize nk'uko byagaragaye arekuwe.
Mu kiganiro n'itangazamakuru cyanyuraga kuri Instagram ya Str9upvibes, yagize ati:'Kuri uyu wa Gatanu nzakora igitaramo cy'ubuntu, kuko mfite gusaba imbabazi abafana banjye.'
Uyu muhanzi akomeje kuzenguruka mu bihugu bitandukanye. Uretse kuba havuka utubazo ibitaramo bye bikomeje kugira abafana benshi.
Mu mpera z'iki cyumweru akaba ategerejwe mu iserukiramuco rya MTN/ATHF, rizatangirana n'itariki ya 12 Kanama rikazarangirana n'iya 13 Kanama 2022 mu Rwanda.
Kizz Daniel agiye gutaramira muri Tanzania mbere gato y'uko aza mu Rwanda
Ubwo aheruka muri Uganda yabyinishije inkumi zitandukanye bigeze kuri Alaine Alya biba ibindi