Abantu 18 muri Madagascar bishwe na polisi kuri uyu wa Mbere ubwo yarasaga mu bigaragambyaga basaba kwihorera ku bantu bane bakekwaho gushimuta umwana ufite ubumuga bw'uruhu bakanica nyina.
Byabaye Kuri uyu wa Mbere, aho abantu babarirwa muri 500 bitwaje inzembe n'imihoro bagerageje gukoresha ingufu ngo binjire kuri sitasiyo ya polisi habaho ibiganiro ariko abaturage bakomeza gutsimbarara bashaka kwihorera ku bari bafunzwe.
Polisi yabanje kurasa imyuka iryana mu maso mu kirere igerageza kubatatanya ariko bakomeza kurwana bashaka kwinjira, ari nabwo babarasagaho.
Umuganga ku bitaro biri mu majyepfo ya Madagascar, Tango Oscar Toky, yavuze ko abantu icyenda baguye aho barasiwe abandi icyenda bagwa kwa muganga. Ni mu gihe ababarirwa muri mirongo bakomeretse harimo n'abo bikabije cyane.
Umuyobozi wa Polisi ya Madagascar, Andry Rakotondrazaka, yavuze ko ibyabaye bibabaje cyane kandi byagombaga kwirindwa ariko ntibyashoboka.
Yavuze ko polisi yakoze ibishoboka byose harimo no kuganira n'abaturage ariko biranga.
Kwihorera ni ibintu bimenyerewe cyane muri Madagascar. Muri Gashyantare 2017 abantu 800 bateye gereza ya Ikongo bashaka kwica uwakekwagaho ubwicanyi. Bakubise abarinzi bituma abantu 120 bacika gereza.