Manchester United ikomeje gutera intambwe igan aharindimuka muri Premier League #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya Manchester United ikomeje kugana ahabi cyane muri shampiyona y'Ubwongereza ndetse no guta ikuzo mu mupira w'amaguru muri rusange kuko ikomeje gutsindwa cyane muri shampiyona.

Kuri uyu wa Gatandatu,yatsinzwe ibitego 4-0 na Brentford mu mukino wa kabiri wa shampiyona kandi byose byinjiye mu gice cya mbere.

Brentford yakinnye umukino utangaje mu gice cya mbere kuko yatsinze ibitego bine mu minota 35 yandagaza cyane Manchester United ikomeje gutsindwa cyane.Uyu mukino wabereye ju kibuga cyayo Gtech Community Stadium.

Josh Dasilva yafunguye amazamu hakiri kare ku munota wa 10 ku mupira wambuwe Cristiano Ronaldo mu kibuga hagati uherezwa uyu musore,atera ishoti rigana mu izamu,umunyezamu wa United David de Gea,ashatse gufata umupira uramucika wigira mu izamu.

Mathias Jensen yashyizemo igitego cya 2 ku munota wa 18 ku ikosa rikomeye ryakozwe na David de Gea wahereje umupira Christian Eriksen ari mu rubuga rw'amahina,kubera imbaraga nke afite uyu mukinnyi wa Brentford arawumwaka ashyira mu izamu.

Ku munota wa 30,Manchester United yananiwe gukiza izamu ryayo ku mupira wari uvuye muri koloneri usanga Ben Mee aho yari ahagaze asumbya uburebure myugariro Martinez mushya mu ikipe ashyiramo igitego cya 3.

Ibintu byazambye ku munota wa 35 ubwo Bryan Mbeumo yibaga umugono ubwugarizi bwa United bwari bwagiye gushaka igitego hanyuma asigarana na Luke Shaw aramusiga niko kuroba umunyezamu De Gea.

Iki gice cya mbere kidasanzwe cyafashije umutoza Thomas Frank kubona amanota 3 ye ya mbere muri uyu mwaka w'imikino ndetse akoreraho amateka United.

Uku gutsindwa kwa United kubaye ukwa karindwi yikurikiranya yasuye,ibintu bitaherukaga kuva mu 1936 - ni mu gihe ari ku nshuro ya karindwi batsinzwe nibura ibitego bine mu mukino wa shampiyona kuva umwaka w'imikino ushize watangira.

Mu gihe Brentford iri kwishimira iyi ntsinzi ikomeye mu mateka, umutoza wa United Erik ten Hag afite akazi katoroshye ko kuzamura urwego rw'abakinnyi be bagomba gusura Liverpool kuri Old Trafford kuwa mbere, 22 Kanama.

Mu cyumweru gishize,United yatsinzwe na Brighton ibitego 2-1 ku kibuga cyayo ndetse urwego rw'abakinnyi bayo runengwa na benshi cyane ko nta mbaraga n'ubushake bafite byakubitiraho ubwugarizi bwayo bikaba ikibazo gikomeye.

Nyuma y'uyu mukino,umutoza Erik Ten Hag wa United yabwiye Sky Sports ati "Ikipe igomba gufata inshingano. Mbabajwe n'abafana.

Nabasabye gukina bafite icyizere no gufata inshingano, nibyo batakoze."

Mu yindi mikino yabaye,ikipe ya Arsenal yatsinze Leicester ibitego 4-2 byatsinzwe na Gabriel Jesus watsinze 2,Granit Xhaka na Gabriel Martinelli bashyiramo ibindi mu gihe Leicester yatsindiwe na Saliba witsinze na Maddison.

Manchester City yo yatsinze ibitego 4-0 Bournemouth ibifashijwemo na Gundogan,De Bruyne,Foden na Lerma witsinze.

Ikipe ya Aston Villa yabonye amanota 3 ya mbere muri Premier League itsinze Everton ibitego 2-1.Kuri iki cyumweru,Chelsea izesurana na Tottenham.





Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/manchester-united-ikomeje-gutera-intambwe-igan-aharindimuka-muri-premier-league

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)