Meddy yavuze ubutwari bw'umubyeyi we mu kumushyingura #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umubyeyi wa Meddy n'abavandimwe be babiri,Cyabukombe Alphonsine,yashyinguwe kuri iki cyumweru mu irimbi rya Rusororo.

Madamu Cyabukombe yatabarutse kuwa 14 Kanama 2022 azize uburwayi mu bitaro byo muri Kenya yari arwariyemo.

Kuri iki Cyumweru tariki 28 Kanama 2022 nibwo habaye imihango ya nyuma yo guherekeza uyu mubyeyi, yanitabiriwe n'umuhungu we Meddy wavuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari asanzwe aba.

Meddy, abavandimwe n'inshuti z'umuryango wabonaga bafite agahinda gakomeye ndetse hari n'aho byageze biranga uyu muhanzi uri mu bakunzwe mu Rwanda ararira.

Mu ijambo rye, Meddy yagarutse ku butwari bwaranze umubyeyi we, uko yamwigishije kuririmba no gucuranga ndetse n'umurage abasigiye.

Yavuze ko yafataga uyu mubyeyi we nk'intwari kuko yabareze wenyine atabana na se ariko akamubakundisha.

Ati 'Muraza kunyihanganira ntabwo byoroshye, uyu munsi ntabwo nawuteguye ndagerageza kuvuga ibice bitatu ku buzima bwa mama, ndavuga ubwana bwacu uko yatureze n'uko byose byarangiye.

'Twakuze dufite mama gusa abatuzi barabizi, mama yari papa na mama igitangaje muri ibyo ni uko atagize amahirwe yo kubana na papa ariko yaramudukundishaga. Ntabwo ari abagore benshi bagira icyo kintu.'

Yakomeje avuga ko uyu mubyeyi wabo yakoze ibishoboka byose kugira ngo Meddy n'abavandimwe babeho neza nubwo batari bafite se.

Ati 'Ukuntu yatureze twiga ku bigo byiza ntabwo yari afite ubutunzi bukomeye ariko yatangaga byose ngo tugire icyo tugeraho, akadukoresha umukoro twese tuvuye mu ishuri.'

Meddy yavuze ko umubyeyi we ari we wamwigishije ibijyanye no kuririmba, gucuranga ndetse no kubyina.

Uyu mugabo yavuze ko rumwe mu nzibutso asigaranye ku mubyeyi we ari uburyo yamwise izina Medard arikomoye 'ku mukozi w'Imana wamubwirije arakizwa ubundi aramumwitirira.'



Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/meddy-yavuze-ubutwari-bw-umubyeyi-we-mu-kumushyingura

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)