Minisitiri w'Uburezi,Dr Valentine Uwamariya,yavuze ko mu minsi mike mbere y'uko umwaka w'amashuri utaha utangira, hazasohorwa amabwiriza y'uburyo bw'imitangire y'amafaranga y'ishuri, mu rwego rwo kugabanyiriza umutwaro ababyeyi.
Ikibazo cy'ubwiyongere bw'amafaranga y'ishuri bya hato na hato ndetse no gusabwa amafaranga y'agahimbaza musyi k'abarimu bitanyuze mu nama z'ababyeyi ku bigo by'amashuri, ni ikibazo ababyeyi barerera mu bigo by'amashuri bamaze imyaka myinshi bavuga ko kibahangayikishije.
Icyo kibazo gikunze no kuba n'intandaro y'uko umubyeyi utatanze ayo mafaranga umwana we yirukanwa mu gihe cy'amasomo ndetse hari n'abakurizamo kuva mu ishuri.
Abayobozi b'ibigo by'amashuri bagiye bavuga kobafata icyemezo cyo kuyongera ngo bitewe n'ibikenewe ku ishuri abandi, bakabinyuza mu nama rusange z'ababyeyi baharerera.
Mu kiganiro yagiranye na RBA,Minisitiri w'Uburezi,Madamu Valentine Uwamariya yavuze ko mu minsi mike hagiye gushyirwaho amabwiriza ajyanye n'imitangire y'amafaranga y'ishuri kuko hari ibigo bikabya guca umurengera.
Ati "Mu minsi mike mbere y'uko umwaka w'amashuri utangira turaza gusohora amabwiriza y'imitangire y'amafaranga mu mashuri ya Leta ndetse n'afatanya na leta,ajyanye n'agahimbazamusyi ka mwarimu.Sinabivuga byose kuko ntabwo turabinoza neza ariko ikintu cyose kizarebwaho.
Ikintu cyose cyatumaga hari amafaranga y'umurengera asabwa ababyeyi biturutse wenda ku kuzamura mwarimu ku ishuri,turagira ngo tugabanyirize n'umutwaro ababyeyi.Niyo mpamvu hazabaho ayo mabwiriza y'uko bizakorwa mu mashuri ya leta n'afatanya na leta ku bw'amasezerano."
Ibi bikozwe nyuma y'aho abarimu bose bo mu Rwanda bongerewe umushahara ndetse abo mu mashuri abanza bakubiwe 88% mu gihe abo mu yisumbuye bafite A1 na A0 bongereweho 40%.
Ikindi kandi,ku mbuga nkoranyambaga abantu batandukanye bagiye binubira amabaruwa yacicikanaga agaragaza amafaranga ahanitse amashuri yasabye abanyeshuri kuza bitwaje ndetse n'ibisabwa bitari ngombwa.
Hari ibigo bisaba amafaranga yo kugura imodoka y'ikigo,kubaka ikigo,akayabo k'amafaranga yo kugura amasaha n'ibikombe n'impapuro zitandukanye,imikoropesho,amasuka n'ibindi buri gihembwe.
Kugeza mu mpera za 2017, mu Rwanda hari ibigo by'amashuri yisumbuye 1,567 birimo ibya Leta 461 n'ibifashwa na Leta 871 nkuko imibare ya Mineduc yabigaragaje.
Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yavuze kandi ko nyuma yo kuzamura umushahara wa mwarimu, ubu abakora muri uyu mwuga bagiye gukora batuje ndetse ireme ry'uburezi rirusheho kwiyongera.