Minisante yagaragaje ko umusanzu wa 'mituelle de santé' ukwiye kongerwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'ubuzima Dr Mpunga Tharcisse yavuze ko imisanzu y'ubwisungane mu kwivuza mituelle de santé abaturage batanga idahagije, ariyo mpamvu hari serivise z'ubuvuzi itishyurira abarwayi. 

Yabitangarije mu karere ka Karongi kuri uyu 09 Kanama 2022 mu ruzinduko ari kugirira mu Ntara y'Iburengerazuba aho ari gusura ibitaro n'Ibigo Nderabuzima.
Kugeza ubu mituelle de santé ntabwo yishyura indorerwamo z'amaso, serivise y'ubuvuzi ku bafite uburwayi bw'uruhu, n'ubuvuzi bwa kanseri.
Dr Mpunga yavuze ko ubuvuzi bwa kanseri buhenze, ku rwego hari dose y'umuti uvura kanseri ugura miliyoni 3Frw z'amafaranga y'u Rwanda.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'ubuzima Dr Mpunga Tharcisse(Hagati)
Yavuze ko harimo ikibazo cy'uko abishoboye bakabaye batanga imisanzu ya 7000Frw nabo batanga ibihumbi 3Frw bigatuma imisanzu ya mituelle de santé abaturage batanga ikomeza kuba amafaranga make atabasha kuvuza umurwayi umwaka wose.
Yagize ati 'Amafaranga ibihumbi bitatu yavuza umuntu umwaka wose? Niyo mpamvu ubona abantu bavuga ngo hari serivise njya kwa muganga sinzibone, mituelle ntabwo yakwishyura ibintu byose'
Yakomeje avuga ko Mituelle yishyura iby'ibanze, ariko ngo uko serivise yishyura zizagenda ziyongera bizasaba ko hari andi mafaranga yiyongeramo, ndetse n'umusanzu ukazamuka.
Ati 'Ibiciro birahinduka ku isoko, urabona essence aho igeze, imiti iva hanze ubwikorezi buyigiraho ingaruka, bigira ingaruka ku mafaranga mituelle ikoresha. Amafaranga yatangwaga ntabwo ahagije dukeneye kuyongera kugira ngo dushobore guhangana n'ihindagurika ry'ibiciro ku isoko'
Umusanzu wa mituelle de santé ugize igice kinini cyane cy'amafaranga ibigo by'ubuvuzi byinjiza. Mu karere ka Karongi habarurwa Ibigo Nderabuzima 23. Ibi bigo nderabuzima bibereyemo Ikigo cy'igihugu gishizwe gucuruzs imiti miliyoni zisaga 314 kuko bitarishyurwa na RSSB amafaranga ya mituelle de santé.
Habimana Gad 

The post Minisante yagaragaje ko umusanzu wa 'mituelle de santé' ukwiye kongerwa appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2022/08/09/minisante-yagaragaje-ko-umusanzu-wa-mituelle-de-sante-ukwiye-kongerwa/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)