Miss Kayibanda Aurore yagize icya avuga ku myambarire y'urubyiruko itavugwaho rumwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Miss Mutesi Aurore yavuze ko abantu bakwiye kwambara mu buryo buhesha agaciro umuco wabo, kuko igihugu kitagira umuco gicika. Aha yakomozaga ku mpaka zimaze iminsi mu bijyanye n'imyambarire.

Miss Aurore yabigarutseho mu kiganiro Breakfast with stars gica kuri Kiss FM, aho yabajijwe ku mpaka zimaze iminsi ku bijyanye n'imyambarire y'abakobwa, uyu mukobwa yirinze kugira uwo atunga agatoki, avuga ko Abanyarwanda bakwiye guharanira ko umuco wabo utazacika.

Yagize ati "Bavuga ko igihugu kitagira umuco gicika kandi buri gihugu kigira umuco wacyo, bivuze ko abantu bakwiye kwita ku muco wabo kugira ngo tutazabura igihugu cyacu."

Miss Aurore ni umwe muri ba Nyampinga u Rwanda rufite bakunzwe na benshi ndetse bamwe usanga bavuga ko ariwe bafata nk'ikitegererezo mu myitwarire y'ubuzima bwabo bwa buri munsi.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/miss-kayibanda-aurore-yagize-icya-avuga-ku-myambarire-y-urubyiruko-itavugwaho

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)