Mukankiko yimennye Inda yandagaza Abarwanya Leta y'u Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mukankiko wahoze muri Guverinoma ivugako ikorera mu buhugniro yashinzwe na Padiri Nahimana Thomas, akaba n'umwe mu barwanya ubutegetsi bw'u Rwanda , yemeza ko Opozisiyo nyarwanda ikorera hanze, imaze imyaka uruhuri irwanya ubutegetsi bw'u Rwanda ikoresheje amagambo, ariko ko ntacyo byayifashije ubu amagambo akaba yarashize ivuga bityo ko bakwiye guhindura umuvuno bakajya mu bikorwa.

Yagize ati :'Dusigaje kuvuga iki ?. N'iki tutavuze dusigaje kuvuga ?. Njye mbona ntacyo dusigaje kuvuga ,ahubwo nabagira inama yo kureka amagmbo tukajya mu bikorwa. Ibintu byo kujya kuri za Social Media naza Youtube Channels tukavuga ntacyo byatugejejeho. Nta bitekerezo dusigaranye byose byararangiye. Igisigaye n'ugucunga ahabaye akantu tukakavugaho, abarwanye tukabavugaho, uwafunzwe tukavuga ariko nta gitekerezo cya politikiki kizima dusigaranye. Tuve mu magambo kuko yadushiranye ahubwo tujye ku rugamba.'

Mukankiko akomeza avuga ko amagambo opozisiyo ikorera hanze isigaranye ari ukwivuga ibigwi no guterana amagambo hagati yabo buri mutwe ugamije kwishyira hejuru ariko ibitekerezo bya Politiki byubaka byabashiranye, bityo ko nibatabihagarika bazisinga bamaranye hagati yabo.

N'ubwo Mukankiko avuga gutya , imitwe irwanya ubutegetsi bw'u Rwanda ikorera hanze, ubu isa niyabuze ayo icira nayo imira kuko usibye amagambo, yagerageje no gushinga imitwe yitwaje intwaro nka FDLR,FLN, RUD Urunana,FPP na P5 bagamije guhangana n'Ubutegetsi bw'u Rwanda binyuze mu nzira y'Intambara ,ariko biranga birananirana ahubwo benshi mu bayobozi n'abarwanyi bayo bahasiga ubuzima abandi bafatwa mpiri ,ubu bakaba bari kuburanishwa n'ubutabera bw'u Rwanda abandi bo bamaze gukatirwa.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/Mukankiko-yimennye-Inda-yandagaza-Abarwanya-Leta-y-u-Rwanda

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)