Musanze:Havumbuwe ibigega bya lisansi bimaze Imyaka 40 bitabwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu Mujyi wa Musanze rwagati mu kibanza kiri kubakwamo umuturirwa hamaze gutabururwa ibigega 3 bya lisansi bikekwa ko byatabwe mu myaka isaga 40 ishize.

Ibyo bigega byagaragaye ku mbuga y'ahari kubakwa umuturirwa ubwo abahakoraga bacukuraga ibyobo bizabafasha gufata amazi y'imvura n'azajya aba yakoreshejwe mu mirimo itandukanye izaba ikorerwa muri iyo nyubako.

Urebye neza ibyo bigega aho byari bitabye ni hafi cyane kuko byari hasi ya metero y'ubujyakuzimu ndetse hari n'umuyoboro w'amazi wabinyuraga hejuru ku buryo ababa barawunyujijemo bakwiye kuba barabonye ibyo bigega.

Bikimara kuboneka, abaturage bakangaranye batangira kugira impungenge bakeka ko ibyo bigega byaba bikirimo lisansi kandi bishaje cyane, ku buryo bakekaga ko bishobora kubateza impanuka zaterwa n'inkongi yabiturukaho.

Icyakora byaje gusangwa nta lisansi ikibibamo bahita bitabaza imashini zicukura bibiri bishyirwa hejuru hasigaramo kimwe hagishakwa uko cyakurwamo.

Bamwe mu baturage babibonye ndetse bamaze igihe kinini mu Mujyi wa Musanze, bemeza ko mu myaka yo muri za 1960 hashyira mu 1970 hahoze sitasiyo ya lisansi yitwaga Fina.




Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/musanze-havumbuwe-ibigega-bya-lisansi-bimaze-imyaka-40-bitabwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)