Museveni yavuze ku byo gusimburwa n'Umuhungu we Gen.Muhoozi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro na BBC,Perezida Museveni avuga ko yateguye abantu benshi mu mu Ishyaka rye NRM barusha ubunararibonye Gen Muhoozi Kainerugaba bahora bavuga ko ariwe yateguriye kumusimbura.

Yagize ati :'Ntawe nabwiye ko mu ishyaka National Resistance Movement (NRM) twabuze abayobozi. Barahari kandi benshi bashobora guturuka muri ishyaka NRM'

Asubiza ku kibazo yabajijwe ko yateguye umuhungu we ko azamusimbura ku butegetsi, Museveni yabihakanye yivuye inyuma ahubwo avuga ko inshingano Gen Kainerugaba arimo gukora ubu zihagije ku rwego ariho.

Yagize ati :' Sibyo, Hari akandi kazi arimo [Gen Kainerugaba] gukora. Nabura gutegura abayobozi ba NRM bose nkategura umuntu umwe gusa ? Nateguye abayobozi ba NRM n'igisirikare muri rusange kandi igihe n'ikigera muzabona ko bafite ubunararibinye bwo kuyobora'

Museveni atangaje ibi , mu gihe imyaka ikabakaba 20 bivugwa ko yatangije icyiswe Umushinga wa Muhoozi( Muhoozi Project). Abatavuga rumwe na NRM ya Museveni bavuga ko uyu mushinga ugamije gutegura Imfura ye [Lt Gen Muhoozi Kainerugaba] kuzamusimbura ku butegetsi mu gihe azaba aburekuye.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Museveni-yavuze-ku-byo-gusimburwa-n-Umuhungu-we-Gen-Muhoozi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)