Mc Becky Hillary uri kubarizwa i kigali aho yahageze kugicamunsi cyo kuri uyu wa Kabari, mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda akigera ku kibuga cy'indege I Kanombe yatangiye atubwira uko ameze n'aho yari amaze iminsi abarizwa, n'uko yatekereje gukora igikorwa yise "Meat & Greet". Ati " Ubuzima ni ubusanzwe ntacyahindutse, muri Uganda Ni nko mu rugo. Hanyuma ku gikorwa cya Meat & Greet ni igitecyerezo nagize cyo guhuza inshuti n'abandi babyifuza tugasangira, tugasabana twidagadura, twambaye neza. Ikindi kandi tuzaba dufite insanganyamatsiko tuzaganira n'abantu batandukanye ku nzozi (Dreams). Nigute umuntu yakurikira inzozi ze, nigute wazigeraho, ni iyihe mpamvu abantu batagera ku nzozi zabo ndetse n'icyatuma umuntu abaho afite inzozi, akaba mu buzima bufite intego. Tuzaba dufite abazatuganiriza bafite ubuhamya, bafite aho bavuye n'aho bageze batugaragariza urugendo rw'inzozi zabo.
Mc Becky yakiriwe n'inshuti n'abavandimwe akigera ku kibuga cy'indege i KanombeÂ
Yakomeje avuga ko iki gikorwa cya Meat & Greet atari igikorwa yateguriye inshuti ze gusa n'umuryango we, ko ari igikorwa gitumiwemo buri wese. Ati ' Nshuti ibyishimo birahenda twifuza ko abantu bishima bakava mu kwiheba (depression), abantu bakanezerwa dore ko tuzaba dufite abaririmbyi bazadufasha nka Billy Irakoze ndetse na Pianist Frank'.
Mu byishimo bigaragarira ku maso ye agarutse mu Rwanda
Biteganyijwe ko iki gikorwa cya Meat & Greet kizaba tariki 11 Nzeri 2022, kuva saa cyenda z'amanywa muri M Hotel mu mujyi wa Kigali. Kwitabira ibi birori "Nta kintu bisaba kidasanzwe, usibye kwishyura 25,000 Frw yo kwiyakira.
Mu migani ri ibice icumi umurongo wa kane niho dusanga intego y'icyi gikorwa haravuga ngo 'Ukoresha ukuboko kudeha azakena, ariko ukuboko k'umunyamwete gutera ubukire' iyi ni intego izagenderwaho muri iki gikorwa cya 'Meat & Greet ' cyateguwe na Mc Becky HillaryÂ
Mc Becky ubwo yari ategerejwe ku kibuga cy'indege i Kanombe inshuti n'abavandimwe bari biteguyeÂ
REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE AKIGERA I KIGALI