Umukinnyi ukina yugarira w'umunyarwanda , Dylan Maes wakinaga mu ikipe ya CF Estrela de Amadora yo mu kiciro cya kabiri muri Portugal, yamaze kwerekeza mu ikipe ya Alki Oroklini FC yo mu gihugu cya Cyprus ku masezerano y'imyaka ibiri iri imbere.
Georges Francis Dylan w'imyaka 21 y'amavuko yavukiye mu gihugu cy'u Bubiligi ariko akaba afite umubyeyi umwe w'umunyarwanda aherutse kuva muri ikipe nyuma yaho amasezerano yari afitanye nayo arangiye.
Nk'uko uyu mukinnyi yabitangaje, yemeje aya makuru avuga ko yahinduye ikipe mu rwego rwo kurushaho kubona umwana bizatuma azamura urwego rwe rw'imikinire bityo bikazamuhesha gukinira ikipe y'u Rwanda nkuru.
Uyu myugariro ushobora gukina mu mutima w'ubwugarizi cyangwa inyuma ku ruhande rw'ibumoso, aheruka kwambara imyenda y'ikipe y' u Rwanda muri Gicurasi 2018, ubwo Amavubi y'abatarengeje imyaka 20 yasezererwaga na Zambia mu gushaka itike y'igikombe cy'Africa cya 2019.
The post Myugariro w'umunyarwanda Dylan Maes wakinaga muri Portugal yerekeje muri Cyprus appeared first on RUSHYASHYA.