Ku isaha ya saa 12:55 PM za Kigali, nibwo ikipe y'igihugu Amavubi yafashe indege yerekeje mu gihugu cya Tanzania aho igiye mu mukino ubanza wo gushaka tike y'igikombe cy'Afurika, cy'abakinnyi bakina imbere mu gihugu CHAN. Ni umukino igomba guhuramo na Ethiopia ariko ukabera muri Tanzania, kuko Ethiopia nta kibuga cyemewe na CAF ifite.
Haruna Niyonzima niwe kapiteni w'ikipeÂ
Umutoza Carlos Alós Ferrer yahagurukanye abakinnyi bose bagera kuri 25, nyuma yo guhamagara abakinnyi 24 bakaza kwiyongeraho Tuyisenge Arsene wa Rayon.
Abakinnyi bahagurutse:
Abanyezamu:Â Emery Mvuyekure, Ishimwe Pierre, Twari Fiacre
Ba myugariro: Ganijuru Elie, Ndayishimiye Thierry, Bishira Ratif, Clement Niyigena Rwatubyaye Abdul Ali Serumogo, Claude Niyomugabo, Samuel Ndizeye, Buregeya Prince na Nkubana Marc.
Abakina hagati: Mugisha Bonheur, Blaise Nishimwe, Haruna Niyonzima, Eric Nsabimana Zidane, Ruboneka Jean Bosco na Niyonzima Olivier Seif
Abakina imbere: Muhozi Fred, Savio Nshuti, Tuyisenge Arsène, Iradukunda Jean Bertrand, Niyibizi Ramadhan, Dominique Ndayishimiye na Tuyisenge Jacques.
Amavubi azakina na Ethiopia kuri uyu wa gatanu ku isaha ya saa 15:00, kuri sitade ya Benjamin Mkapa yo muri Tanzania.
Rwatubyaye ari mu bakinnyi bajyanye n'ikipe
Niyonzima Olivier SaifÂ
Amavubi aragera muri Tanzania saa 14:30 aho bazacumbika muri Holiday INN. Imyitozo yemewe ari nayo ya nyuma u Rwanda ruzayikora kuri uyu wa kane
Ganijuru Elie Ishimwe
Nkubana MarcÂ
Nshuti SavioÂ
Abatoza b'ikipe