Perezida Kagame yasabye abaturage ba Nyamasheke kudatinya abayobozi babaka ruswa ahubwo ko bakwiriye kubaregera inzego zo hejuru zikabakurikirana.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Kanama 2022 nibwo Perezida Kagame yasuye akarere ka Nyamasheke aho yasabye abaturage gutinyaka bakabaregera abayobozi babaka ruswa.
Yagize ati "Igihe ubushobozi buhari abayobozi inshingano yabo n'ukuvuga ngo "ibi bikwiriye gukorwa vuba na bwangu.Bikaramira nabo bikwiriye kuramira kuko abantu bategereza ukwezi,umwaka,imyaka.Hagati aho hari n'ababigwamo kandi byari bifite uburyo bashobora kurengerwa ntibagire icyo baba.Bikava mu burangare gutinda no kubanza kwinyuza aha n'aha ndetse rimwe na rimwe ugategereza umuturage icyo aguha kugira ngo ugire icyo umuha.
Ariko umuturage ushaka ko agira icyo aguha ntacyo afite wanamubujije kukigira kubera kudakora.Birumvikana ko ibyo aho bishoboka mujye mubyanga cyangwa mujye mubitubwira.Mujye mubivuga ntimugatinye,bariya bakora ibyo ngibyo ni n'abanyabwoba,iyo bamenyekanye nibwo biboneka...Uwo n'umuco tugomba guca byanze bikunze dufatanyije."
Nta ruswa, nta bituga ku kazi. Ubabwiye ibyo mujye mumubwira ajye kubibaza abayobozi bo hejuru aribo babimuha. Nibatugeraho tuzajya tubibaha.'
Perezida Kagame yavuze ko abakanga abaturage leta yiteguye guhangana nabo kuko ibyo bakora babikora bihishe ndetse bagahimbira ku banyantege nke.Ati "Mujye mufatanya mubyange,murebe uko mubitugezaho.Nta ruswa, nta bituga ku kazi.Ubabwiye ibyo mujye mumubwira abitubaze....Nibatugeraho tuzajya tubibaha."
Perezida Kagame yagarutse ku kibazo cy'amavuriro adakora muri Nyamasheke ndetse yizeza ko ibibazo by'imihanda ndetse n'abatuye mu manegeka kizakemuka vuba.
Ati 'Bambwiye ko 25% by'ibigo by'ubuzima aribyo bikora icyumweru ku kindi. Ibyo ni bike cyane, kandi ibindi bambwira ko bitanafite amashanyarazi cyangwa amazi. Ibyo ndabivuga ku buryo bw'umwihariko kugira ngo nerekane ko nubwo hari ibyiza byinshi tumaze kugeraho, haracyari imbogamizi z'ibibangamira abantu kandi bigatuma n'umuvuduko w'iterambere dukwiriye kuba tugenderaho ugabanuka cyangwa se ibintu bitihuta.'
Perezida Kagame yavuze ko kuba akarere ka Nyamasheke gaturiye ishyamba n'ikiyaga cya Kivu bigomba gutuma kitabwaho kagakurura ba mukerarugendo.Mu gusoza ijambo rye yagize ati "Ibindi reka tujye mu bikorwa."