Perezida Kagame yasuye Inshuti ye Nyiramandwa w'Imyaka 110 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mukecuru wasuwe na Perezida Paul Kagame mu rugo iwe, yakunze kuramutsa umukuru w'u Rwanda mu ruzinduko yagiye agirira mu Ntara y'Amajyepfo.

Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko rw'iminsi ine rwo gusura abaturage mu Ntara y'Amajyepfo n'iy'Iburengerazuba, yasuye uyu mukecuru mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Kanama 2022.

Umukuru w'u Rwanda yakiriwe mu rugo na Rachel Nyiramandwa, bararamukanya ubundi baraganira.

Muri Gashyantare 2019 ubwo Perezida Paul Kagame yagiriraga uruzinduko muri aka Karere ka Nyamagabe, nab wo yari yabonanye na Rachel Nyiramandwa wari waje hamwe n'abaturage kwakira umukuru w'Igihugu cyabo.

Icyo gihe ubwo Perezida Kagame yari agiye gutaha, yabanje kuramukanya n'uyu muturage wahise amwegera atangira kumushimira.

Icyo gihe Nyiramandwa yabwiye Perezida Kagame ko inka ebyiri yamuhaye, imwe yaje gupfa ko icyo gihe yari asigaye anyway amata ayaguze.

Perezida Kagame yahise amubwira ati 'Nzaguha ifite amata.' Umukecuru ahita yongera gushimira Perezida Kagame ati 'Urakoze cyane Imana izagufashe…'

Umukuru w'u Rwanda yamusuye uyu munsi mu rugo iwe aho amaze kugira imyaka 110. Nyiramandwa ubu aranywa amata ndetse yanabwiye Umukuru w'u Rwanda ko uretse kuba Inka ze zimuha amata yo kunywa, abasha no gukamira abaturanyi be.

Nyiramandwa wakunze gushimangira ko akunda Perezida Paul Kagame, no muri 2010 bari bahuye na bwo bararamukanya ubwo umukuru w'u Rwanda yari mu bikorwa byo kwiyamamaza, ndetse bongera kuramukanya muri 2017 ubwo na bwo yari mu gikorwa cyo kwiyamamaza.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Perezida-Kagame-yasuye-Inshuti-ye-Nyiramandwa-w-Imyaka-110

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)