Perezida Kagame yijeje guhangana n'abayobozi badakemura ibibazo by'abaturage vuba #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Kagame yavuze ko agiye guhangana n'imikorere ya bamwe mu bayobozi bananirwa gukemura ibibazo by'abaturage bikaba ngombwa ko abaturage bamutegereza bakamugezaho ibyo bibazo.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Kanama 2022,nibwo Abaturage ba Nyamagabe bakiriye ku bwinshi Nyakubahwa Perezida Kagame, ku Kibuga cy'Umupira cya Nyagisenyi.

Perezida Kagame yavuze ko agiye guhangana n'abayobozi bamarana ibibazo by'abaturage imyaka myinshi kandi bafite ubushobozi bwo kubikemura,bikarangira ariwe biregewe kandi babifitiye ubushobozi.

Yagize ati 'Buri kintu cyose cya ngombwa ,gikenewe cyihutirwa icyashoboraga gukorwa mu cyumweru kimwe cyangwa ukwezi kigakorwa mu myaka 3.Iyo mikorere ntabwo ariyo.

Kuba ufite ikibazo ukacyicarana ntugire icyo ugikorera ahubwo ugahora ukivuga,ndaza kubisubiramo,ndaza kubaza abayobozi bari hano.Kujya bategereza naje hano bakambwira urutonde rw'ibibazo kandi bimwe banafitiye ubushobozi n'ibyangombwa bigakemuka,ntabwo mbyumva.Ukamubaza uti habuze iki? ati tugiye kubikora.Ubwo n'ukuvuga ngo nta cyabaye mu by'ukuri,nta cyabuze kuko gihari yakivuga.

Utakaje imyaka 5,utaye igihe cy'imyaka 5 ariko urambwira ubu ngo ngiye kubikora ...kandi nibigenda bigaruka, ukabaza ngo habuze iki,hakabura ugusobanurira icyabuze.Iyo adashoboye kubisobanura aba nta cyabuze ahubwo niwe uba wabuze kuko niwe wagombaga kubikora.Iyo mikorere ntabwo ariyo njye numva twasezeranye,..ibishoboka bibuzwa niki gukorwa?."

Perezida Kagame yagarutse ku kibazo cy'uruganda rw'Ingano aho yasabye Meya wa Nyamagabe, Niyomwungeri Ildrebrand, ko yatanga ubusobanuro.

Meya yavuze ko rwubatswe mu 1990, rutangira rukorera mu Murenge wa Gatare. Mu 2004 ngo rwaje kugurwa n'uwikorera, arwimurira mu Murenge wa Tare ku muhanda ugana i Rusizi.

Perezida Kagame yavuze ko atumva uburyo abikorera bahura n'ikibazo, ariko n'abaturage bahinga bagahura n'ikibazo cyo kubona aho umusaruro wabo ujya.

Yavuze ko leta yari ikwiriye gufatanya n'uwo wikorera, ikamugira inama, hatekerezwa aho abaturage bahinga ingano umusaruro wabo uzajya.

Yagize ati "Ndifuza ko dukemura ikibazo cy'ubuyobozi butindana ibintu, ibibazo, n'ibifite ibisubizo ntibiboneke. Ibyo ndibwira ko turaza kubisubiramo, turebe ko ibishoboka byakorwa.'

Ubwo umwe mu baturage ba Nyamagabe yabazaga ikibazo cye na bagenzi be bambuwe na Rwiyemezamirimo,yabajije abayobozi ati "Ubundi iyo urukiko rufashe icyemezo, hakurikiraho iki? Kuki bidakorwa? Ko bitagoranye, bibananiriza iki gukora ibyo mugomba gukora."

Perezida Kagame yasezeranyije abo muri Nyamagabe kurushaho kubagezaho ibikorwa by'iterambere birimo imihanda n'ibindi bitandukanye.

Yagize ati "Aho tujya ni kure ugereranyije n'aho twifuza.Iyo ushaka kugera ku 100% ukaba uri kuri 40% ntabwo biba ari byiza, ndashaka ko tuzamuka tukarenga nka 50%."

Yabasezeranyije amazi meza kandi abegereye, ndetse hatirengagijwe muhora wa Kaduha -Gitwe.Ati "Guteza igihugu imbere ni uguteza ibice by'igihugu byose.
Nyamagabe igomba kugira amajyambere nayo igasa n'ibindi bice by'igihugu."



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-kagame-yiyemeje-guhangana-n-abayobozi-badakora-inshingano-zabo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)