Rayon Sports FC yatumiye ikipe ya Kenya Police FC mu rwego rwo kurushaho gukomeza kwitegura neza imikino ya shampiyona y'u Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya Rayon Sports yateguye umukino wa gishuti uzayihuza na Police FC yo mu gihugu cya Kenya aho iyi kipe ya Gikundiro yamaze kwemeza ko uyu mukino uzakinirwa kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa gandatu.

Uyu mukino Gikundiro igiye gukina uje ari uwa kabiri mpuzamahanga nyuma yaho Rayon Sports yakinnye na Vipers Sports Club yo muri Uganda, ni umukino nawe wabereye i Nyamirambo urangira Vipers itsinze igitego kimwe ku busa.

Nk'uko Rayon Sports yabitangaje, uyu mukino uzakinwa kuri uyu wa gatandatu tariki ya 27 Kanama 2022 ukabera ku Sitade ya Kigali i Nyamirambo aho bazakina ku isaha ya saa kumi nebyiri z'umugoroba.

Nkuko bigaragara ku rubuga rwa Twitter rwa Rayon Sports, kwinjira kuri uyu mukino ni amafaranga ibihumbi bitatu (3000 Frw) ahasanzwe, 5000 Frw ahatwikiriye, 10 000Frw muri VIP ndetse n'amafaranga ibihumbi 20 000 muri VVIP.

Amakuru RUSHYASHYA yamenye ni uko ikipe ya Kenya Police FC izagera mu Rwanda kuri uyu wa kane tariki ya 25 Kanama 2025.

The post Rayon Sports FC yatumiye ikipe ya Kenya Police FC mu rwego rwo kurushaho gukomeza kwitegura neza imikino ya shampiyona y'u Rwanda appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/rayon-sports-fc-yatumiye-ikipe-ya-kenya-police-fc-mu-rwego-rwo-kurushaho-gukomeza-kwitegura-neza-imikino-ya-shampiyona-yu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rayon-sports-fc-yatumiye-ikipe-ya-kenya-police-fc-mu-rwego-rwo-kurushaho-gukomeza-kwitegura-neza-imikino-ya-shampiyona-yu-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)