RIB yatangiye guhugura abayobozi b'inzego z'ibanze ku ihohoterwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Igikorwa cyo gutangiza aya mahugurwa ku mugaragaro cyabereye mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Rilima, kiyoborwa na Dr. Murangira B. Thierry, Umuvugizi wa RIB akaba n'Umuyobozi w'ishami rishinzwe ubushakashatsi no gukumira ibyaha muri uru rwego.

Yari ari kumwe n'uhagarariye RIB muri aka Karere, Gakwaya Eulade, Umuyobozi wa Polisi y'Igihugu muri Bugesera, SSP Kabera Vincent, ndetse n'umuyobozi w'ishami ry'Imiyoborere mu Karere, Sebatware Magellan.

Amahugurwa y'abayobozi mu nzego z'ibanze yateguwe na RIB nyuma y'uko hagiye hagaragara icyuho ku ruhare rw'abayobozi, aho bamwe bahishira ibyaha by'ihohoterwa akenshi rikorerwa mu ngo bayobora cyangwa bakunga umuryango w'umwana wasambanyijwe n'umuryango w'uwamusambanije, ndetse hari n'abasaba ruswa abakekwaho ibyaha kugira ngo badatanga amakuru.

Mu bushakashatsi RIB yakoze hagati y'ukwezi kwa Nyakanga 2018 na Kamena 2021 ku cyaha cyo gusambanya abana, Intara y'Iburasirazuba iza ku mwanya wa mbere, aho RIB yakoze amadosiye kuri iki cyaha angana na 4,662, igakurikirwa n'Umujyi wa Kigali n'amadosiye 2,337, Intara y'Amajyepfo n'amadosiye 2,288, Iy'Uburengerazuba ifite amadosiye 1,983, iy'Amajyaruguru ikaza ku mwanya wa nyuma n'amadosiye 1,570.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w'ishami ry'imiyoborere mu Karere ka Bugesera, Sebatware Magellan yashimiye RIB kuba yarateguye aya mahugurwa, avuga ko aziye igihe bitewe n'ibyaha by'ihohoterwa bigenda byiyongera muri aka Karere kandi akenshi ugasanga abayobozi mu nzego z'ibanze babigiramo uruhare mu buryo butandukanye.

Sebatware yasabye abayobozi bo mu Murenge wa Rilima guhindura imyifatire kuri bamwe ndetse kunoza imikorere n'abo bayobora kugira ngo uwakorewe icyaha ahabwe ubutabera kandi ku gihe.

Umuvugizi wa RIB, Murangira B. Thierry yagaragarije abayobozi bo mu Murenge wa Rilima uburemere n'ingaruka mbi z'ibi byaha ku muryango nyarwanda ndetse n'ejo hazaza ku bana.

Yavuze ko aya mahugurwa harimo amasomo atandukanye azafasha abayobozi guhindura imyumvire no guhabwa ubumenyi kuri ibi byaha hagamijwe kunoza uruhare rwabo mu bufatanye bwo kubikumira no kubirwanya.

Ati 'Muri izi nyigisho harimo izijyanye n'imyitwarire myiza igomba kuranga umuyobozi, kumenya icyo amategeko avuga ku byaha by'ihohoterwa rushingiye ku gitsina n'irikorerwa abana, uko bakora raporo ku ihohoterwa irimo amakuru yuzuye yafasha ubugenzacyaha, gutabariza inzego zibishinzwe kugira ngo hakumirwe icyaha kitaraba ndetse no kurinda ibimenyetso bifasha mu gutanga ubutabera.'

Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa, bishimiye ubumenyi bahungukiye bavuga amasomo bahigiye agiye kubafasha mu guhindura imikorere ya buri munsi kui bibazo bagendaga bahura nabyo.

Gatera Jean Bosco, Umuyobozi ushinzwe umutekano mu Mudugudgu wa Nyabagendwa muri uyu Murenge wa Rilima yavuze ko yungukiye byinshi cyane cyane mu isomo ryo gukora raporo.

'Gukora raporo ku ihohoterwa cyangwa n'ibindi byaha, hari igihe woherezaga ifoto gusa ku muyobozi n'ayandi makuru make, ariko batweretse raporo yuzuye uko iba imeze n'ibigomba kuba biyigize, kugira ngo ifashe mu iperereza, bikazadufasha noneho kujya tuzikora kinyamwuga nyuma y'amahugurwa twahawe.'

Uwimana Charlotte, Umunjyanama w'ubuzima muri uyu Murenge yavuze ko hari ibikorwa byakorwaga ariko akaba atari azi ko bigize icyaha ariko ubu akaba nabyo azajya abikorera raporo nk'ibyaha.

Yagize ati 'Hari ibyo twabonaga ari ibisanzwe, nko gukomeretsa umuntu ariko nyuma y'aya mahugurwa twamenye ko gukubita no gukomeretsa ari icyaha gihanwa n'amamategeko kandi kiri muri byinshi bikorerwa mu miryango y'abo tuyobora. Namenye ko na mudugudu abaye adahari nanjye iyo raporo nayikora kugira ngo uwahohotewe ahabwe ubutabera mu gihe cyihuse.'

Aya mahugurwa biteganyijwe ko mu ntangiriro azahabwa abayobozi b'inzego z'ibanze mu turere twa Bugesera, Rwamagana, Kayonza na Ngoma mu Ntara y'Iburasirazuba, nyuma akazakomereza no mu zindi Ntara n'Umujyi wa Kigali.

Umuvugizi wa RIB, Murangira B. Thierry yagaragarije abayobozi bo mu Murenge wa Rilima uburemere n'ingaruka mbi z'ibi byaha ku muryango nyarwanda ndetse n'ejo hazaza ku bana
Umuyobozi wa Polisi y'Igihugu muri Bugesera, SSP Kabera Vincent yeretse aba bayobozi ububi bw'ibyaha bifitanye isano n'ihohotera
Abayobozi b'inzego z'ibanze muri Bugesera bitabiriye aya mahugurwa
Abitabiriye aya mahugurwa bavuze ko bayungukiyemo byinshi
Aba bayobozi bahuguwe ku byaha bitandukanye bifite aho bihuriye n'ihohotera
Ku ikubitiro aya mahugurwa yahereye ku bayobozi b'inzego z'ibanze muri Bugesera ariko akazagenda agera n'ahandi
Nyuma y'amahugurwa hafashwe ifoto y'urwibutso



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yatangiye-guhugura-abayobozi-b-inzego-z-ibanze-ku-ihohoterwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)