RNC yatagatifuje FDLR, ikomoza ku ruzinduko rwa Antony Blinken i Kigali #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n'Ikinyamakuru gishamikiye ku mitwe irwanya ubutegetsi bw'u Rwanda ubwo yabazwa uko abona urugendo rwa Antony Blinken ,Umunyamabanga wa USA ushinzwe ububanyi n'Amahanga n'umusaruro mu Rwanda no muri DR Congo n'umusaruro ruzatanga.

Mu gusubiza Dr Etienne Mutabazi yavuze ko ubwo Antony Blinken yageraga mu Rwanda ,Minisitiri Vincent Biruta yavuze ku masezerano n'umubano USA isanzwe ifitanye n'u Rwanda. Akomeza avuga ko n'ubwo ikibazo cy'umutekano muke mu burasirazuba bwa DR Congo cyakomojweho ngo Minisitiri Biruta ntiyavuze amabanga yavuganye na Antony Blinken ku makimbirane ari hagati y'u Rwanda na DR Congo.

Uyu mugabo akomeza avuga ko ikibazo giterwa n'u Rwanda rutera inkunga M23 anongeraho ko, buri gihe iyo DR Congo irushinje gukorana na M23 urwitwazo ruba FDLR kandi nta kibazo iteje ku mutekano w'u Rwanda .

Yagize ati :' Biruta yavuze amasezerano n'umubano ibihugu bisanzwe bifitanye ariko ntago yavuze amabanga bavuganye na Antony Blinken . Buri gihe iyo u Rwanda rushinjwe gufasha M23 igisubizo ni uguhakana ahubwo rukagira FDLR urwitwazo kandi njye mbona ntakibazo iteje ku mutekano w'u Rwanda.'

Dr Etienne Mutabazi asoza avuga ko ari ngombwa ko Leta y'u Rwanda itera intambwe ikagirana ibiganiro na FDLR.

Abakunze gukurikirana ibikorwa by'umutwe wa RNC bemeza ko nta kindi Dr Etienne Mutabazi yari kuvuga kuri iyi ngingo kuko ari umwe mu bakoranira bya hafi n'umutwe wa FDLR, akaba n'umufana wayo ukomeye.

Ikindi n'uko umutwe wa RNC abereye umuvugizi, wifuje kenshi gukorana na FDLR ndetse mu 2019 ubwo RNC yashingaga P5 uyu mutwe wagiranye amasezerano yo gukorana na FDLR/FOCA.

Nyuma yo kwemeranya, abarwanyi ba P5 bari barashinze ibirindiro muri Kivu y'Amajyepfo bahawe itegeko n'ubuyobozi bwa RNC , ryo kuva muri Kivu y'Amajyepho bakerekeza muri Kivu y'Amajyaruguru kugirango bihuze na FDLR, ariko ubwo bari bari mu nzira baje guhura n'uruvagusenya nyuma yo gusakirana na FARDC benshi muribo bahasiga ubuzima abandi nka Maj Mudathiru wari ubayoboye n'abandi barwanyi benshi ba P5 bisanga mu Rwanda .

Abazi neza Dr Etienne Mutabazi umuvugizi wa RNC bavuga ko nta cyiza yavuga ku Rwanda ndetse ko kuba yavuga ko nta kibazo FDLR iteje ku mutekano w'u Rwanda atari igitangaza kuko n'ubusanzwe afitanye amateka n'umubano na FDLR w'igihe kirekire.

Dr Etienne Mutabazi kandi ,yahoze ari umusirikare mu Ngabo zatsinzwe EXFAR aho yahunze afite ipeti rya Sous Liyetena. Iyi EX FAR akaba ariyo yabyaye FDLR mu mashyamba ya DR Congo.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/RNC-yatagatifuje-FDLR-ikomoza-ku-ruzinduko-rwa-Antony-Blinken-i-Kigali

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)