Rotary Club Kigali Mont Jali yahawe umuyobozi mushya - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa Kabiri, tariki ya 17 Kanama 2022, nibwo habaye umuhango w'ihererekanya bubasha hagati ya Dr Jean Baptiste na Kalima Jean Malic wari umaze umwaka ayobora iyi club.

Dr Jean Baptiste Habyarimana ugiye kuyobora mu gihe cy'umwaka, yabaye umunyamuryango wa Rotary Club Kigali Mont Jali mu 2001 nyuma gato yaje kuba umuyobozi w'iyi club mu 2004 akora ibikorwa bitandukanye byo gufasha ababaye.

Uyu mugabo yakoze imirimo itandukanye ifitiye igihugu akamaro guhera nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo yabaga Umuyobozi w'Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, avayo ajya kuyobora Komisiyo y'Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge aza no kuba Ambasaderi w'u Rwanda muri Congo Brazzaville.

Mu muhango wo guhererekanya ububasha witabiriwe n'abanyamuryango ba Rotary Club, Dr Jean Baptiste, yavuze ko anejejwe no kuba bamugiriye icyizere bakongera kumutorera kuyobora iyi club bityo agiye gushyira imbaraga mu kwigisha abanyamuryango imikorere ya Rotary.

Ati 'Ikintu cya mbere ni ukubaka abagize club kugira ngo bamenye Rotary icyo aricyo kuko ni umuryango ufite imikorere n'imibereho isaba kuyimenya kugira ngo ube wakuramo inyungu.'

'N'iyo ku Isi hose ifite ubushobozi ariko kugira ngo igirire Abanyarwanda akamaro tugomba kumenya imikorere yayo, abanyamuryango bashya dufite tugomba kubigisha kugira ngo bamenye icyo aricyo. Ni ujya gukora umushinga uzajya ku rwego rw'Isi ubashe kuwukora neza bikubyarire inyungu.'

Yakomeje avuga ko ikindi ashyize imbere ari ugukomeza ibikorwa bifitiye sosiyete akamaro by'umwihariko akaba azibanda ku mushinga iyi club ifite wo gutanga imashini zidoda muri gereza zitandukanye.

Ati 'Dufite umusihinga wo kujyana imashini zidoda muri za gereza kugira ngo abagororwa babashe kwidodera imyenda yo kwambara. Dufite n'imishinga yo gufasha ibigo by'ipfubyi n'abafite ubumuga baba bakeneye ubufasha.'

Mu magambo ya Dr Jean Baptiste Habyarimana avuga ko ikindi ashyize imbere ari uguhuza abanyamuryango ndetse no gushyira imbaraga mu gushaka abashya by'umwihariko urubyiruko n'abagore.

Rotary Club Kigali Mont Jali ni imwe mu matsinda agize umuryango mugari wa Rotary Club mu Rwanda umaze imyaka 22 ushinzwe, aho itanga inkunga zitandukanye zigamije kuzamura imibereho y'abaturarwanda, birimo kurwanya ubujiji n'ubukene, kunoza imitangire y'amazi meza, kuzamura ireme ry'uburezi, kurengera ibidukikije, gufasha ababaye, kurwanya ibyorezo no guharanira amahoro.

Kalima Jean Malic (iburyo) wari umaze umwaka ayoboye Rotary Club Kigali Mont Jali yahererekanyije ububasha na Dr Jean Baptiste Habyarimana wamusimbuye
Ubwo Dr Habyarimana Jean Baptiste yahabwaga inshingano zo gutangira kuyobora Rotary Club Kigali Mont Jali
Dr Habyarimana yanejejwe n'icyizere yagiriwe cyo kongera gutorerwa kuyobora Rotary Club Kigali Mont Jali
Dr Jean Baptiste Habyarimana yongeye guhabwa inshingano zo kuyobora Rotary Club Kigali Mont Jali, ahiga gukomeza ibikorwa by'ubugiraneza by'uyu muryango no kuzamura umubare w'abanyamuryango
Kalima Jean Malic yasoje manda ye y'umwaka muri Rotary Club Kigali Mont Jali
Mbungiramihigo Peacemaker na we yitabiriye uyu muhango
Dr Jean Baptiste Habyarimana (ibumoso) yasimbuye Kalima Jean Malic wari umaze umwaka ayoboye Rotary Club Kigali Mont Jali
Byari ibyishimo bikomeye ubwo Rotary Club Kigali Mont Jali yabonaga umuyobozi mushya
Abanyamuryango ba Rotary Club Kigali Mont Jali n'inshuti zabo zitabiriye uyu muhango bafashe ifoto y'urwibutso

Amafoto: Yuhi Augustin




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rotary-club-kigali-mont-jali-yahawe-umuyobozi-mushya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)