Rubavu: Ba Gitifu 2 barimo uwarangaye akarere kagahagararirwa n'Umutetsi mu #Kwibuka28 birukanwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'imirenge ibiri barimo uwa Rugerero aho umutetsi yahagarariye akarere mu Kwibuka birukanwe mu kazi burundu kubera amakosa atandukanye.

Bwana Murenzi Augustin wari gitifu wa Rugerero,hamwe basiganiye kujya mu gikorwa cyo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 28 bikarangira boherejeyo Umutetsi,yirukanwe.

Undi wirukanwe ni Habimana Aoron wari umunyamabanga nshingwabikorwa w'agateganyo mu murenge wa Nyundo na Biryabanzi Onesphore wari umukozi w'akarere ushinzwe Ubwisungane mu kwivuza,birukanwe mu kazi kubera amakosa akarere kavuze ko akomeye bakoze.

Ubuyobozi bw'akarere ka Rubavu bwemeje aya makuru ariko bwirinda kuvuga amakosa bakoze yatumye birukanwa.

Nubwo ubuyobozi bw'akarere bwirinze gutangaza icyo bazize, nka Murenzi Augustin wayoboraga Umurenge wa Rugerero bivugwa ko yazize kugira uburangare mu kazi bigatuma ubuyobozi buhagararirwa n'umutetsi mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu rwunge rw'amashuri rwa Nkama.

Umuyobozi w'akarere ka Rubavu Kambogo Ildephonse yemeje ko birukanwe ariko yirinda kuvuga icyo bazize.

Ati 'Nibyo koko birukanwe ariko ntabwo byemewe kuvuga amakosa umukozi aba yakoze,kuko biba byaganiweho hagati y'umukozi n'ubuyobozi''.

Yakomeje avuga ko batazasabirwa gukurikiranwa n'inzego z'ubutabera. Meya Kambogo yasabye abakozi basigaye mu kazi kubahiriza amategeko agenga umurimo ko nta kidasanzwe kuba bagenzi babo birukanwe.

IVOMO:IGIHE



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/rubavu-ba-gitifu-2-barimo-uwarangaye-akarere-kagahagararirwa-n-umutetsi-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)