Kuri uyu wa Kane tariki ya 04 Kanama 2022 ahagana saa munane z'amanywa hamenyekanye inkuru y'umugabo w'imyaka 62 y'amavuko witwa Ndegamiye Djuma wapfiriye muri lodge iri mu Kabari kitwa Kwetu Bar.
Aka kabari gaherereye mu Murenge wa Gisenyi mu Kagari ka Kivumu mu Mudugudu wa Karisimbi, abaduhaye amakuru bavuga ko yari yararanye n'uwitwa Ikimanimpaye Françoise uzwi ku izina rya Fanny ubusanzwe wari inshoreke ya Nyakwigendera aho babanaga bitemewe n'amategeko.
Aya makuru yamenyekanye ubwo abakozi b'akabari bakomeje kumva nta muntu ukoma n'urugi rw'icyumba rwegetseho bafunguye basanga umugore yagiye mu gihe uwo mugabo we yari yapfuye.
Ibi bikimara kuba nyirakabari yahise ahamagara inzego zishinzwe umutekano ngo zikurikirane ibyiki kibazo.
Umwe mu bo twasanze kuri aka kabari ubwo twataraga iyi nkuru utifuje ko amazina ye atangazwa yavuze  ati 'Ndumiwe ndumva ntacyo narenzaho gusa ni agahinda kubona umusaza nkuyu apfuye muri ubu buryo buteye isoni gusa ubwo icyamwishe turakimenya ariko kandi niba ari uriya mugore bararanye wamwishe afatwe ahanwe.'
Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gisenyi Tuyishime Jean Bosco yemereye IRIBA NEWS ko iyi nkuru ari impamo.
Yagize ati 'Amakuru twayamenye kuri iki gicamunsi ko uyu mugabo Ndegamiye yapfiriye muri aka kabari kitwa Kwetu Bar. twihanganishije umuryango wa nyakwigendera, turasaba kandi ko abaraye mu macumbi bajya baba bazwi hari n'imyirondoro yabo kuko iyo habaye ikibazo nkiki byorohera abari mu iperereza.'
Ubwo twakoraga iyi nkuru Umurambo wa nyakwigendera wari ugiye kujyanwa kwa muganga kugira ngo hamenyekane icyamuhitanye, mu gihe uwo mugore bararanye akamusiga yapfuye we yari agishakiswa n'inzego zishinzwe umutekano.
Yanditswe na Mukundente Yves
The post Rubavu: Haravugwa Umugabo w'imyaka 62 waguye aho yari yararanye n'ihabara appeared first on IRIBA NEWS.