RURA yongeye guhamagarira abafite imodoka kuzizana gutwara abagenzi I Kigali #rwanda #RwOT

webrwanda
0

RURA yasabye abafite imodoka zagenewe gutwara abantu mu buryo bwa rusange kuzigaragaza kugira ngo zihabwe impushya zo gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali.

Mu itangazo uru rwego rwashyize hanze, ruvuga ko bigamije kongera umubare w'imodoka hakemurwa ikibazo cy'abagenzi bategereza imodoka umwanya munini.

Mu minsi ishize byatangajwe ko nibura abagenzi mu mujyi wa Kigali bategereza imodoka hagati y'iminota 30 n'isaha,ibintu bikomeje gutera inkeke.

Itangazo ryasohowe na RURA kuri uyu wa Gatatu rigaragaza uburyo iki kigo gishimira abamaze gutanga imodoka bakanatangira gukorera mu mihanda imwe n'imwe y'Umujyi wa Kigali, n'abamaze kugaragaza izizatangira gukora mu cyumweru gitaha.

Rikomeza rigira riti "Tuboneyeho kongera gusaba n'abandi baba bafite imodoka zagenewe gutwara abantu muri rusange ko bazigaragaza, banyuze ku rubuga rwa internet rwa RURA."

Abagaragaza imodoka bafite zagenewe gutwara abagenzi banyura ku rubuga rwa RURA ahanditse Online Services, bagakurikiza amabwiriza, cyangwa bakohereza ibaruwa kuri email ya RURA.

Ubusanzwe mu Mujyi wa Kigali hakoraga ibigo bitatu byahawe isoko muri 2013, birimo icya KBS, RFTC na Royal Express.

Abatanga imodoka zabo zikorera muri biriya bigo bitatu, ku mirongo byagenewe.

Biteganyijwe ko hagomba gutangwa amasezerano mashya ku bigo bishobora gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange, cyane ko ayari asanzwe amaze igihe arangiye.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/rura-yongeye-guhamagarira-abafite-imodoka-kuzizana-gutwara-abagenzi-i-kigali

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)