Rusizi: Bafashwe binjije caguwa mu gihugu mu buryo bwa magendu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abafashwe ni umugabo ufite imyaka 52 y'amavuko, wafatiwe mu mudugudu wa Murindi, akagari ka Ruganda mu murenge wa Kamembe,atwaye mu modoka amabaro 13 ya caguwa.

Undi ni umusore w'imyaka 25 wasanganywe iwe mu rugo mu mudugudu wa Mutara, akagari ka Gahinga mu murenge wa Mururu, ibitenge 410 yinjije mu buryo bwa magendu.

CIP Mucyo Rukundo ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n'abaturage mu Ntara y'Iburengerazuba, yavuze ko ifatwa ry'aba bombi ryaturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage.

Yagize ati "Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro ryahawe amakuru yizewe n'abaturage ko hari imodoka yo mu bwoko bwa Benz ipakiye amabaro y'imyenda ya caguwa yavaga Rusizi yerekeza mu mujyi wa Kigali. Hahise hashyirwa bariyeri muri uwo muhanda mu mudugudu wa Murindi, ubwo yahageraga abapolisi basatse imodoka yari atwaye basanga apakiye amabaro 13 y'imyenda ya caguwa ya magendu, niko guhita afatwa."

Ku wundi, we amakuru yavugaga ko abitse iwe mu rugo ruherereye mu mudugudu wa Mutara, ibitenge 410 yinjije mu gihugu mu buryo bwa magendu ari naho yafatiwe ubwo hakorwaga ibikorwa byo kumusaka.

CIP Rukundo yashimiye abaturage batanze amakuru iyi magendu igafatwa, asaba abijandika mu bikorwa byo kwinjiza magendu kubireka kuko inzego z'umutekano ku bufatanye n'iz'ibanze n'abaturage hakajijwe ingamba zo kubafata bagakurikiranwa.

Itegeko ry'umuryango w'ibihugu byo mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda, ingingo yaryo ya 199 ivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara, ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana na $5000.

Babiri bafatanwe magendu ubu bafungiwe i Rusizi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-bafashwe-binjije-mu-gihugu-caguwa-mu-buryo-bwa-magendu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)