Rutsiro: Inkuba yishe umuturage umwe undi arakomereka - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki kibazo cyabaye saa tanu z'amanywa kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Kanama 2022, mu Kagari ka Buhindure, Umudugudu wa Gacaca.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'agateganyo w'Umurenge wa Kigeyo, Nikuze Aimée, yabwiye IGIHE ko muri uyu murenge imvura yazindukiye ku muryango, inkuba yakubise ikaba yahitanye Ntawukirasongwa Thérèse w'imyaka 42.

Ati 'Muri kano gace imvura yiriwe igwa inkuba yakubise muri iyo mvura ikubitira Ntawukirasongwa mu murima ahita apfa, umukobwa bahinganaga yakomeretse byorohereje yajyanywe kuvurirwa kuri Poste de Santé".

Yasabye abaturage ko mu gihe cy'imvura irimo inkuba bajya birinda kugama munsi y'ibiti ariko avuga ko akurikije uko mbere inkuba zicaga abantu benshi muri aka karere, ubu asanga iki kibazo cyaragabanutse.

Ku itariki ya 7 Kanama 2021, muri aka Karere mu Murenge wa Mushonyi, inkuba yakubise umugore n'umugabo baryamye bombi barapfa.

Ntawukirasongwa Thérèse yasize umugabo n'abana batatu.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-inkuba-yishe-umuturage-umwe-undi-arakomereka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)