Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba Habitegeko François yashyikirije Habimana Emmanuel, inka na telephone mu rwego rwo kumufasha gukomeza guhindura imibereho mibi yari abayemo.Â
Kuri uyu wa 02 Kanama 2022, mu nteko y'abaturage yabereye mu mudugudu wa Karungu, Akagari ka Kabujenje mu murenge wa Kivumu mu karere ka Rutsiro nibwo Guverineri Habitegeko yashyikirije uyu muturage inka na telephone igezweho ya smartphone.
Habimana yamamaye ku mbuga nkoranyambaga kubera isengesho yasenze atabaza Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame.
           Habimana Emmanuel
Uyu mugabo wabaga ku gasozi amaze ukwezi kumwe ahawe inzu. Yamamaye kubera isengesho rye ryakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, avugamo ko hari abayobozi yise 'ibisambo by'ibyubi' barya inkunga z'abakene bigatuma ubukene budacika.
Muri iryo sengesho yasabye Perezida Kagame guhagurukira bene abo bayobozi agakiza abaturage ibisambo birya iby'abakene.
Ni umugabo w'imyaka 58, washatse umugore aza kwitaba Imana bamaze kubyarana abana bane. Nyuma yishumbushije undi nawe babyarana abana bane, ariko aza kumuta kubera ubukene ajya kwishakira undi mugabo.
Mu bana umunani yabyaye babiri bitabye Imana, abandi babiri barakuze bashinga ingo zabo. Abasigaye bose bari baratatanye kuko uyu mugabo atagiraga inzu yo kubamo.
Tariki 6 Nyakanga 2022, ubwo Habimana yahabwaga inzu yo kubamo, yavuze ko amaze imyaka myinshi aba ku gasozi ahantu yise mu maveni.
Nyuma yo gushyikirizwa inka na telephone yashyimye ubuyobozi bw'igihugu avuga ko kubera inzu yahawe abana be bane bagarutse mu rugo.
Ati 'Ubu sindi kunyagirwa n'abana banjye baratahutse. Bari baragiye kuko bandebaga bagasanga nta kintu nabamarira. Aho mperewe inzu ndumva ndikoroherwa'.
Habimana Emmanuel yavuze ko inka yahawe izamufasha kurera abana be bagakurana ubuzima bwiza.
Ati 'Ndanezere cyane, kuko bampaye amata, baherutse kumpa inzu nzanywemo ayo mata. Guverineri ampaye telephone nzajya mvuganiraho n'abayobozi. Iyi nka bampaye nyitezeho kuzamfasha kurera abana banjye, bakanywa amata nanjye nkanywa amata tukanezerwa'.
Guverineri Habitegeko yavuze ko Perezida Kagame yashyizeho inteko z'abaturage kugira ngo abayobozi bamanuke begere abaturage babakemurire ibibazo.
Ati 'Ntabwo ari ukumanuka n'imitwe gusa hari n'igihe umanukana n'ibisubizo'
Ubwo Guverneri yaherukaga mu murenge wa Kivumu mu gikorwa cyo gutaha amazu 26 yubakiwe abatishoboye barimo na Habimana nibwo Habimana yamubwiye ko yasabye amata Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.
Â
Ibi byahuriranye ni uko Perezida Kagame yari yarahaye inka Ikigo cy'igororamucyo cya Iwawa. Mu kwitura Perezida Kagame, abakozi b'iki kigo bakusanyije amafaranga bagurira inka uyu muturage Habimana Emmanuel.
Mu mwaka ushize w'ingengo y'imari Akarere ka Rutsiro kubakiye imiryango 69, kagabira inka 1076 binyuze muri gahunda ya girinka munyarwanda.
Yanditswe na Habimana Gad
Â
Â
The post Rutsiro: Umuturage watabaje Perezida Kagame mu isengesho akomeje guhindurirwa imibereho appeared first on IRIBA NEWS.