Safi Madiba ni umwe mu bahanzi b'imena bazagaragara muri iri serukiramuco rizamara iminsi ibiri kuva kuwa Gatandatu kugeza ku Cyumweru. Azaririmba ku munsi wo ku Cyumweru nk'uko bigaragara ku nteguza y'iri serukiramuco (Festival).
Mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda.com, Safi Madiba yemeje aya makuru anasobanura byinshi kuri yo. Yavuze ko ari iby'agaciro kuri we no ku muziki nyarwanda muri rusange kuba agiye kuririmba muri iyi Festival ikomeye kandi imaze imyaka iba.
Ati: ''Ni byo nzaririmba muri Festival "The Last Summer Fest", isanzwe itegurwa na Harambe Couver, nk'ibisanzwe nkaba niteguye kuzamura ibendera ry'u Rwanda cyane ko umuziki nyarwanda wamaze gutera intambwe nini.''
Mu busanzwe muri Canada haba ama-Festival atandukanye, iyi ya The Last Summer Fest ikaba ari yo isoza ibihe by'impeshyi.
Safi Madiba azataramira abazitabira iserukiramuco rya The Last Summer Fest
The Last Summer Fest, ni iserukiramuco rizabera kuri Thornton Park muri Canada, guhera ku itariki 3 na tariki 4 Nzeri 2022, guhera saa yine za mu gitondo kugera saa mbiri n'igice z'ijoro muri iyo minsi.
Usibye Safi Madiba umwe mu b'imena bazayigaragaramo, harimo umuhanzikazi Sade Awele, Ola Dada, Ice, Turunesh, Abavanzi b'imiziki batandukanye n'abandi benshi bazafatanya nabo kwizihira abazitabira.
Safi Madiba ni umwe mu bahanzi bakomeye bazagaragara muri iyi Festival
Safi Madiba ni umwe mu bahanzi b'imena bazagaragara muri iyi Festival
Iyi Festival ihera mu gitondo ikagera nimugoroba