Kuva ku wa 8 Kanama 2022, nibwo Tasha Mwiza yatangiye kunyuza kuri shene ye ya Youtube iyi filime nyuma y'igihe yari amaze ayandika anayitunganya.
Ni filime yakiniwe mu bice bitandukanye by'umujyi wa Kigali. Igaragaramo abakinnyi b'imena bane barimo Gasasira Jean Pierre (Thadeo), Dancilla (Honorine), Nyirandegeya Zubeda (zubeda) ndetse na Umutesi Ange Laurence (Maliyana).
Tasha Mwiza yabwiye InyaRwanda ko yanditse iyi filime ashingiye ku buzima bwa buri munsi n'ibyo yagiye abona mu buzima bwe, ku bagabo bahura n'ihohoterwa ariko ntibarivuge kenshi kuko sosiyete itapfa kubyemera.
Yagize ati 'Iyi filime 'Abagore baragwira', ivuga ku ihohoterwa muri rusange rikorerwa abagabo. Abagabo umugore amukubise ntabwo ashobora kuvuga ngo umugore yankubise. Akenshi n'abagerageza kubivuga tubafataho nk'aho babeshya muri rubanda.
Akomeza ati "Rero ivuga kuri iryo hohoterwa abagabo bakorerwa, n'uburyo abagore babonye uburenganzira ariko bakishyira hejuru."
Umwanditsi w'iyi filime yubakiye inkuru ye ku mugore ujujubya umugabo we Thadeo. Izerekana uburyo uyu mugore ahohotera umugabo we, ariko umugabo akagira ipfunwe ryo kubivuga ku mugaragaro n'ibindi.
Tasha Mwiza avuga ko iyi filime ayitezeho guhindura imyumvire y'abagore bahohotera abagabo.Â
Tasha ni umugore wubatse w'umwana umwe, akaba n'umunyamideli. Yagaragaye muri filime zirimo nka 'Wrong turn in Africa' igice cya kabiri igaruka ku mbaraga z'ikuzimu, Miss Mulenge n'izindi zitandukanye.Â
Umukinnyi wa filime Tasha Mwiza yasohoye filime ya ye mbere yise 'Abagore baragwira'Â Â Â Â
Tasha avuga ko nta mugabo ukwiye guterwa ipfunwe no kuvuga ihohoterwa akorerwa n'umugore we cyangwa se undiÂ
Tasha yavuze ko nyuma yo gukina muri filime z'abandi ubu yatangiye urugendo rwo gukora filime ze bwite
KANDA HANO UREBE AGACE KA MBERE KA FILIME 'ABAGORE BARAGWIRA'
">Â