Abantu bari benshi nk'uko byari byitezwe. Umuziki wari uyunguruye, ahasigaye ari ah'abahanzi ngo bemeze abishyuye ayabo bagiye gushaka ibyishimo muri BK Arena.
Iyi nyubako ubusanzwe yakira abantu ibihumbi 10 yari yuzuye bijyanye n'uko ibitaramo biba biteguye, abantu ibihumbi bakeneye kureba Tiger B. The Ben.
Ni igitaramo cyiswe Rwanda Rebirth Celebration Concert. Umuhanzi Bwiza ni we wabimburiye abandi ku rubyiniro, ubwo abantu bari batangiye gushyuha.
Ibintu byahinduye isura ubwo Bushali yajyaga ku rubyiniro asa y'Ingagi bitewe n'ibyo yari yambaye, yongera gushimangira ko injyana ya Kinyatrap itakiri iy'urubyiruko gusa nk'uko byahoze.
Yaririmbye indirimbo ze zakunzwe cyane nka Tsikizo, Ku Gasima, Kinyatrap ndetse na Kurura, indirimbo ye nshya yahuriyemo na Juno Kizigenza.
Kugeza aha abantu bari batangiye kwibaza uko biza kuba bimeze noneho The Ben nagera ku rubyiniro, kuko igipimo cy'ubushyuhe mu bafana cyari cyazamutse cyane.
Kirogoya ariko ntijya ibura. Mu gihe abantu bari bamaze kuryoherwa n'igitaramo, MC Tino wari mu bashyushyarugamba b'igitaramo yahamagaye Kenny Sol, arabura.
Byafashe umwaya muto wo kwibaza igikurikira, ubundi DJ Phil Peter wavangaga imiziki ahita yegura mikoro amanuka gato gato, aririmbaho indirimbo Amata yafatanyije na Social Mula, ubundi Anita Pendo ahamagara umuhanzi Marina.
Mu buryo abantu bizunguzaga, bari mu bicu, umuvuduko wahise umanuka, ndetse nyuma ya Marina hacamo umwanya w'magambo menshi y'abayoboye igitaramo.
Nyuma hakurikiyeho umwanya w'aba DJ barimo kuzamuka cyane b'abakobwa, DJ Higa na Rusam.
Ibintu byongeye guhindura isura ubwo Umuhanzi Chris Eazy yari ageze ku rubyiniro kuko mu mpande zose yari yateguye. Yari aherekejwe n'ababyinnyi batatu b'abasore, bambaye amakanzu y'abageni.
Abafana bari mu bicu, agatera bikiriza, bigeze kuri Inana biba ibindi, abaha 'full package' nk'uko yabiririmbaga.
Ahagana saa tanu nibwo Symphony Band yageze ku rubyiniro itangira gushyushya ibyuma. Ni itsinda rikomeye mu muziki wa Live, ryari ryakereye guherekeza The Ben.
Babanje kugucuranga indirimbo nyinshi mu njyana gusa, baza kuririmba Ide bafatanyije na Alyn Sano.
Saa 23:18 nibwo umunyamakuru Lucky yahamagaye The Ben, agera ku rubyiniro 23:25.
Uko yatangiye ni nako yasoje. Abafana amarangamutima yari yose, abaha indirimbo z'urukundo ahereye kuri Habibi. Byose byabaye abantu bose bari bahagurutse, ari nako bamufasha kuririmba.
Muri BK Arena ibintu byahindutse, ahahoze hatembera amagambo ngo BK Arena ni iyawe bivaho, iyi nyubako ibona nyirayo mushya by'ako kanya, The Ben.
Akaruru, utuvugirizo, amafirimbi, byose byavugiraga rimwe.
Uyu musore yabonye ibirimo kuba, araterura ati 'Muri uyu mwanya, muri uyu munota, nshishijwe bugufi n'urukundo rwanyu.'
Yasubije abantu mu myaka ishize abaririmbira Sinarinkuzi yafatanyije na Tom Close, Ko Nahindutse, aririmba Wigenda, abantu bararyoherwa kugeza aho avangamo One Love ya Bob Marley, baguma mu njyana.
Urukundo rwari mu bicu, ku buryo abantu bamwe basimbukaga bagasingira The Ben, nubwo abasore bamucungiraga hafi babaga bakanuye.
Ibintu byageze aho bimurenga, aririmba 'Ndanyuzwe' ya Israel Mbonyi, ati 'Urukundo rurangose'.
Muri iki gitaramo, The Ben yanagarutse ku muhanzi Yvan Buravan urwariye mu Buhinde, ati 'Turagusengera muvandimwe.'
Yahise anatera indirimbo ye yise Malaika, maze abafana bafatanya kuyiririmba.
Nyuma y'iyo ndirimbo abafana bahise batangira kuririmba 'Pamela, Pamela, Pamela,' bashaka kuvuga umukunzi we Uwicyeza.
The Ben yahise yungamo ati 'Arahari. Murashaka ko tumuzana?' Yahise araranganya amaso mu bitabiriye igitaramo asa n'umushakisha, ariko aza kuvuga ko ari umukobwa ugira amasoni, ariko ko aho ari hose amusuhuje.
Umurindi wabaye mwinshi ubwo yari ageze kuri Thank You, indirimbo ibyinitse yakoranye na Tom Close.
Iki gitaramo cyasojwe abantu bakinyotewe, nyuma y'isaha The Ben yari amaze abaha umuziki wa Live. Ni mu gihe abandi bahanzi bose babanje bagenderaga ku ndirimbo, ibizwi nka Playback.