U Rwanda rwahawe ubutaka bwa Hegitari Enye i Naivasha muri Kenya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Usibye u Rwanda, Kenyatta yahaye ibyangombwa by'ubutaka ibindi bihugu bya EAC, birimo u Burundi, Sudani y'Epfo, Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ubutaka ibi bihugu byahawe, buzajya bubwifashisha nk'ububiko bw'ibintu bivuye mu cyambu. U Rwanda rwahawe hegitari 4,047, rwiteze kuzajya rubwifashisha gutwara ibicuruzwa bivanywe ku cyambu cya Mombasa bigana i Kigali.

Bizanagabanya kandi ikiguzi byatwaraga mu kubibika ibyo bicuruzwa hamwe no kugira ngo bibe byahabwa uburenganzira bwo gusohoka mu gihugu.

U Rwanda rwari rusanganywe ubutaka muri Kenya, gusa bwakunze kuvugwa mu bibazo bitandukanye.

Mu 1986 ubwo Kenya yayoborwaga na Perezida Daniel Arap Moi, yahaye u Rwanda ubutaka bungana na hegitare 12 (are 32), buherereye hafi y'icyambu cya Mombasa.

Nyuma y'aho umucuruzi w'Umunya-Kenya, Salad Awale, ukorera i Mombasa yaje gutangaza ko ari ubwe, ko afite n'ibyangombwa bimwemerera kubukoresha mu gihe cy'imyaka 99 yahawe na leta ya Kenya mu 1986.

Icyo kibazo cyageze mu Rukiko Rukuru muri Kenya maze umucamanza Anyara Emukule, afata umwanzuro ko ubutaka busubizwa Leta y'u Rwanda kuko ibyangombwa umucuruzi Awale avuga ko afite ari ibyiganano, nkuko byemejwe nyuma yo kugenzurwa na komisiyo ishinzwe ubutaka.

Urukiko rwavumbuye ko nta mukozi wa Minisiteri y'Ubutaka muri Kenya wigeze atanga ibyo byangombwa, maze buza gusubizwa u Rwanda.

Mu 2019, Amb. Dr. Masozera yabwiye IGIHE ko ubu ikibazo cy'ubu butaka cyakemutse kuko hari amananiza yari yashyizwemo n'inzego z'ibanze ariko ubu byarangiye hakurikiyeho kureba uko bwabyazwa umusaruro.

Ati 'Dufite impapuro zabwo […] Ni ubutaka bwajyamo ibikorwa bihagije kugira ngo abacuruzi b'u Rwanda bashobore kubona aho bakorera cyane ku mwaro wa Mombasa kuko icyambu cya Mombasa gisigaye gikoreshwa cyane.'

Yavuze ko ubu butaka bushobora kwifashishwa ku buryo ibicuruzwa bijya cyangwa biva mu Rwanda bidatinda ku cyambu cyangwa se byaba na ngombwa hakaba hakodeshwa.

Muri Kenya magingo aya habarirwa abanyarwanda barenga ibihumbi bitatu. Barimo umubare munini w'abanyeshuri, abakora ubucuruzi n'ikindi gice cy'abanyarwanda bamaze imyaka myinshi mu Burengerazuba bwa Kenya biyumvaga nk'Abanya-Kenya.

Perezida Uhuru Kenyatta yatanze ibyangombwa bigenewe ibihugu byo muri EAC mu Cyanya cy'Inganda cya Naivasha



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/U-Rwanda-rwahawe-ubutaka-bwa-Hegitari-Enye-i-Naivasha-muri-Kenya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)