Ubushinjacyaha bwatangije ikoranabuhanga rizagabanya gutinza amadosiye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iterambere ryagiye riza bigera ubwo Abashinjacyaha bahabwa za mudasobwa, bakajya batanga ibirego byanditswe n'imashini, nyuma hazaho uburyo bw'ikoranabuhanga aho batanga ibirego hifashishijwe ikoranabuhanga.

Kuri ubu hagezweho kunozwa inyandiko itanga ibirego aho iyo nyandiko izajya iba iri mu ikoranabuhanga [muri system], ku buryo niba Umushinjacyaha arimo gutegura inyandiko itanga ikirego azajya ajya muri 'system' akareba icyo cyaha, ibikigize, ibimenyetso n'ibindi.

Nk'urugero niba umuntu aregwa ruswa, Umushinjacyaha azajya yinjira muri iryo koranabuhanga agende areba ibigize icyaha cya ruswa ndetse akomeze areba n'ibimenyetso.

Umuvugizi w'Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin avuga ko kugeza ubu iri koranabuhanga rimaze gushyirwamo ibyaha 157.

Ati "Ariko byose bigomba kujyamo uko byakabaye. Byose bigomba kuba byagiyemo mu gihe cya vuba cyane kugira ngo tworoshye akazi twakoraga nk'Ubushinjacyaha."

Ubuyobozi bw'Ubushinjacyaha Bukuru bw'u Rwanda butangaza ko iri koranabuhanga rizafasha mu gushaka umuti w'ikibazo cy'ubwinshi bw'amadosiye cyangwa ibirego binajyana n'ubwiza bw'amadosiye bashyikiriza inkiko cyangwa ibindi byemezo.

Umugenzuzi Mukuru w'Ubushinjacyaha, Ntete Jules Marius yagize ati 'Ibyo rero tumaze kubishyira hamwe, guhuza ubwo bwiza no guhangana n'ubwinshi bw'amadosiye, kimwe mu bisubizo byatanzwe n'Ubuyobozi Bukuru bw'Ubushinjacyaha ni ugukoresha ikoranabuhanga rya 'Electronic Indictment'."

Ntete avuga ko ibi bizanagabanya imanza Ubushinjacyaha bwatsindwaga mu nkiko ahanini kuko byaterwaga no kutagira ibimenyetso cyangwa guhuriza ku bigize icyaha.

Ati"Bimwe mu byashoboraga gutuma dutsindwa ni ukwibeshya kuri zimwe muri izo ngingo zigize icyaha, none ubuyobozi izo ngingo burazegeranyije buzishyize hamwe ubu ntabwo tuzongera gutsindwa kubera kwibeshya."

"Abashinjacyaha bacu bagiye gukora kimwe mu gihugu hose. Ikingi gikomeye, ni ukuvuga ngo aka kazi kagiye kwihuta. Aho yajyaga amara umwanya atekereza kumenya izo ngingo, arabifite twarangije kubitegura birahari. Niba yakoraga dosiye eshanu ashobora gukora icumi kuko wa mwanya wo gutekereza kuri za ngingo benshi zibakomerera uwo twawuvanyeho kuko twabibahaye."

Bamwe mu Bashinjacyaha bavuga ko iri koranabuhanga rije kuborohereza akazi bakora ariko rikazanafasha mu gutanga ubutabera bunoze.

Nk'urugero rw'icyaha cyo gukubita no gukomeretsa byateye urupfu , ni icyaha gishobora guhabwa inyito eshatu zitandukanye bitewe n'ibigize icyaha.

Hari ushobora kucyita gukubita no gukomeretsa byateye urupfu, undi akabyita ubwicanyi cyangwa undi akabyita kwica byagwiririye umuntu.

Icyo gihe iri koranabuhanga rizafasha mu kuba Umushinjacyaha yamenya ibigize icyaha. Ni ibintu bizaba bihuriweho mu gihugu hose.

Umushinjacyaha uyobora Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga, Nshimiyimana Michael ati "Icyo bidufasha harimo guhuza umurongo, harimo kumenya uburyo bw'imikorere buhuye neza ku buryo bidufasha kurushaho gusobanukirwa no kumva kimwe ibigize icyaha n'ibimenyetso bigomba gushakirwa kuri buri cyaha, ibyo bikadufasha kunoza ubutabera."

Ubushinjacyaha Bukuru butangaza ko iri koranabuhanga rizajya rivugururwa bijyanye n'imiterere y'ibyaha bigezweho cyane ko bigenda bihinduka.

Umugenzuzi Mukuru w'Ubushinjacyaha, Ntete Jules Marius yagaragaje ibyuho iri koranabuhanga rije kuziba mu gutanga ubutabera bunoze mu Rwanda
Abashinjacyaha batanze ibitekerezo kuri iri koranabuhanga
Umugenzuzi Mukuru w'Ubushinjacyaha, Ntete Jules Marius yahuguye Abashinjacyaha ku ikoreshwa ry'iri koranabuhanga
Umugenzuzi Mukuru w'Ubushinjacyaha, Ntete Jules Marius yahuguye Abashinjacyaha ku ikoreshwa ry'iri koranabuhanga
Abashinjacyaha bahawe amahugurwa ku ikoreshwa ry'iri koranabuhanga



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubushinjacyaha-bwatangije-ikoranabuhanga-rizagabanya-gutinza-amadosiye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)