Uhereye ku kirenge cya Hamissa Mobeto yari yambaye inkweto zisa n'igice cyo hejuru cy'ikanzu yari yambaye kibengerana nka zahabu. Ku gice cyo hasi cy'ikanzu Mobeto yaserukanye yasaga umutuku.Â
Yari imufashe ukuntu yagera aho ihereye ariko ifite igice gitaratse kigana ku birenge. Iyi kanzu kandi yari ifite igice kigaragaza ukuguru kw'ibumuso uhereye hejuru gato y'ivi kumanuka.
Ku mutwe wa Mobeto yari afite imisatsi ikoze neza nayo yo mu ibara risa nk'iry'ikanzu, mu ntoki afite agakapu gato. Mobeto ubwo yatambukaga ku itapi y'umutuku yavuze ko yishimiye uko u Rwanda rumeze ko rufite abantu beza kandi ari igihugu cyiza.
Hamisa Mobeto yari yajyanishijeÂ
Yahamije ko yishimiye kuba mu Rwanda
Ari mu baza gufata umwanzuro w'abambaye neza
Ubwiza bwahuye n'umwambaro, Mobeto yari aberewe cyaneÂ
AMAFOTO: SANGWA JULIEN-INYARWANDA.COM