Mu gihe kingana n'icyumweru kimwe gusa imurikagurisha ririmo ribera i gikondo ritangiye, amakuru aravuga ko hamaze gutangwa udukingirizo 79 420 ku abagana iri murika gurisha.
Umuyobozi w'Ishami rishinzwe gukumira Virusi itera Sida muri AHF Rwanda, Nteziryayo Narcisse yavuze ko bahisemo gutegura gutanga udukingirizo muri expo kugira ngo barinde abanyarwanda bagana expo ndetse n'abanyamahanga kandi bashimishijwe no kuba abantu barimo baritabira kudufata ku bwinshi.
Yagize ati 'AHF ntabwo tujya dusigara inyuma mu bikorwa nk'ibi mu gukumira ubwandu bushya cyane cyane ko muzi ko dufite abantu bagera ku bihumbi 227 mu Rwanda bangana na 3% by'abanyarwanda bafite ubwandu bwa virusi itera Sida, ni muri iyo mpamvu twaje kugira ngo turwanye ko uwo mubare wakwiyongera.'
Yavuze kandi ko udukingirizo duhari ku bwinshi ku buryo uko abantu bazajya bagenda biyongera nta mpungenge z'uko utwo dukingirizo tuzashira kuko ni ibintu biteguye.