Uko gahunda iteye yo gusezera kuri Yanga uher... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Kanama 2022 muri Afurika y'Epfo aho Yanga yari amaze igihe abarizwa, hazaba umugoroba wo kwizihiza ubuzima bwe.

Ku wa Gatandatu tariki 27 Kanama 2022, umubiri we uzagezwa ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali mu gitondo ahagana saa moya za mugitondo, wakirwe n'abo mu muryango we n'abandi.

Ku Cyumweru tariki 28 Kanama 2022, i Ntarama mu Murenge wa Nyamatara, inshuti ze, abavandimwe be, umuryango we n'abandi bazahurira mu mugoroba wo kwizihiza ubuzima bwe.

Umuryango we uvuga ko ku wa Mbere tariki 29 Kanama 2022, ari bwo Yanga azashyingurwa.

Yanga yitabye Imana ku wa Gatatu tariki 17 Kanama 2022 azize uburwayi bw'umwijima, aho yari arwariye muri Afurika y'Epfo.

Uyu mugabo yamamaye mu gusobanura filimi zari zigezweho hagati y'umwaka wa 2000 kugera muri 2013, umwuga we umuhesha amafaranga menshi. Yamaze imyaka 10 akora aka kazi.

Ku wa 20 Gicurasi 2020, Yanga yabwiye Isimbi TV urugendo rwo gukizwa, nyuma y'uko Imana imugiriye ubuntu.

Yavuze ukuntu Imana yamusimbukije urupfu ubwo yari arwaye kanseri iri ku kigero cya nyuma, agomba kubagwa bakamukuramo igifu-Imana ikaza kumwiyereka agakira.

Ni ikiganiro cyarebwe n'umubare munini ahanini bitewe n'inzira y'inzitane uyu mugabo wubatse yanyuzemo, yaratangiye no gutakaza icyizere cy'ubuzima.

Yavuze ko yivurije mu bitaro bikomeye byo mu Rwanda no mu mahanga, hose avugwa n'abaganga bakomeye rimwe na rimwe bakamubwira ko bishobora kuzarangira nabi.

Muri iki kiganiro, avuga ko yashyize imbere isengesho Imana iza kumwiyereka ayishikamaho, atangira kwamamaza ingoma y'Imana kuva icyo gihe.

Ubuzima yanyuzemo ahanganye na kanseri bwavuyemo indirimbo 'Garukira Uwiteka', umuhanzi Naason yasohoye ku wa Kabiri tariki 04 Kanama 2020. 

Umuryango wa Yanga wagaragaje gahunda yo kumuherekeza



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120318/uko-gahunda-iteye-yo-gusezera-kuri-yanga-uherutse-kwitaba-imana-120318.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)