Uko hacuzwe Umugambi wagejeje Maj Gen Rwarakabije i Kigali n'Uruhare Gen James Kabarebe yabigizemo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Gen Rwarakabije yari asoje urugendo rurerure nk'umugabo wabaye umuyobozi w'umutwe wa FDLR/FOCA, umuyobozi mu Ngabo z'u Rwanda (RDF) n'umuyobozi w'Urwego rw'Imfungwa n'abagororwa, RCS.

Tugiye kugaruka ku nzira Maj Gen Paul Rwarakabije yaciyemo muri FDLR kugeza atashye mu Rwanda, mu buryo bw'ibanga. Turifashisha inyandiko zakoreshejwe mu rubanza rw'abahoze ari abayobozi bakuru ba FDLR, rwabereye mu Budage.

Abo barimo Ignace Murwanashyaka wari umuyobozi mukuru wa FDLR na visi perezida we Straton Musoni. Ni urubanza rwapfundikiwe tariki ya 28 Nzeli 2015.

Murwanashyaka yahamwe n'ibyaha byakozwe na FDLR yari abereye umuyobozi, akatirwa imyaka 13 y'igifungo, naho visi perezida wa FDLR Straton Musoni akatirwa imyaka umunani.

Mu batanze ubuhamya mu rubanza rwabeyere mu mujyi wa Stuttgart harimo na Maj Gen Paul Rwarakabije wari ukuriye ingabo za FDLR, arizo FOCA.

Tumenye gutandukanya FDLR na FOCA. FDLR ni umutwe wa Politiki ufite ingabo zizwi nka FOCA.

Dusubiye inyuma gato mu mateka, ingabo zahoze ari iza Leta ya Habyarimana zimaze kurimbura imbaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi, zahungiye muri Zaire muri Nyakanga 1994.

Nyuma y'amezi make, abasirikare bakuru barateraniye i Goma bashinga icyiswe ishyirahamwe rigamije gucyura impunzi, bise Le "Rassemblement pour le retour des réfugiés et la démocratie au Rwanda, RDR. Yari iyobowe na General Augustin Bizimungu.

Twihuse mu mateka, ubwo ingabo zari iza AFDL (L'Alliance des forces démocratiques pour la libération du Congo) zari ziyobowe na Laurent Desire Kabila - zishyigikiwe n'ingabo za APR - zahirikaga ubutegetsi bw'umunyagitugu Mobutu, inkambi z'impunzi z'Abanyarwanda zari hafi y'umupaka zarasenywe, abarenga miliyoni bataha mu Rwanda. Abandi bakomeje mu mashyamba ya Congo.

Uko ingabo za AFDL zakomezaga kwigira imbere, niko n'impunzi n'abasirikari bakuru ba FAR n'interahamwe bakomezaga bagenda. Ubwo Kinshasa yafatwaga, abenshi bahungiye mu bihugu bituranye na Congo birimo Congo Brazzaville, Zambia, Centrafrique n'ibindi.

Hagati aho, ingabo zose za FAR n'Interahamwe ntabwo zakomeje urugendo rugana kure, cyane cyane izari mu nkambi ya Mugunga na Katale.

Abahoze ari ingabo za FAR bari bayobowe na Lt Col Leonard Nkundiye ndetse na Lt Col Paul Rwarakabije, bahungiye mu mashyamba ya Masisi muri Kivu y'Amajyaruguru, ahitwa i Gatoyi, kugeza Mobutu akuwe ku butegetsi.

Aho i Masisi, niho ingabo za ALiR (Armée de libération du Rwanda) zavukiye zishamikiye ku ishyaka rya politiki, PALiR (Parti pour la Liberation du Rwanda).

Umukuru wa ALiR yabaye Lt Col Leonard Nkundiye, naho Lt Col Paul Rwarakabije na Lt Col Dr Mugemanyi baramwungiriza. Abibuka intambara y'abacengezi yayogoje amajyaruguru n'uburengerezuba bw'u Rwanda, yari yatewe n'ingabo za ALiR.

Ubwo umukuru wa ALiR, Lt Col Leonard Nkundiye yicwaga mu bitero bagabye mu cyahoze ari Komini Giciye - ubu ni mu karere ka Ngororero muri Nyakanga 1998, byakomye mu nkokora ingabo za ALiR dore ko umurambo we werekanwe kuri televiziyo zitandukanye.

Nyuma y'ibyumweru bibiri, uwari umwungirije Lt Col Dr Mugemanyi yiciwe mu yahoze ari Komini Nyarutovu, ubu ni mu karere ka Gakenke mu ntara y'amajyarugu, yicanwa n'abasirikari benshi.

Kuko yari afite imiti myinshi y'izo ngabo, no kurwana ngo umurambo we nawo uterekanwa kuri televiziyo, ingabo za ALiR zarahashiriye. Umurambo wa Dr Lt Col Mugemanyi wamenyekanye kubera uwahoze amurinda wari warinjiye mu ngabo z'igihugu, APR, (ntabwo zari zakabaye RDF), wawerekanye.

Mu basirikare bakuru ba ALiR hari hasigaye Lt Col Rwarakabije, aba ariwe ujya ku buyobozi bwayo.

Ingabo za ALiR zari zimaze gukubitwa inshuro, izari zisigaye Rwarakabije azitumaho zisubira muri Congo kwisuganya. Bafashijwe na Leta ya Laurent-Désiré Kabila, binyuze ku muhungu we Joseph Kabila.

Ku wa 15 Gashyantare 2003, nibwo Ingabo za ALiR zari muri Kivu y'Amajyepfo zitwaga ALiR I zari zivuye i Kamina ziyobowe na Col Sylvestre Mudacumura, zahuye n'ingabo zivuye muri Kivu y'amajyaruguru (ALiR II) ziyobowe na Col Paul Rwarakabije, zihurira ahitwa Kilembwe mu misozi miremire ya Kivu y'Amajyepfo.

Iyo tariki nibwo Paul Rwarakabije yabaye umukuru w'ingabo za FDLR zizwi nka FOCA, yungirizwa na Lt Col Sylvestre Mudacumura.

Indi myanya nayo yaratanzwe maze Maj Pacifique Ntawunguka Alias Omega ashingwa ingabo zo mu majyaruguru ya Kivu naho Lt Col Leodomir Mugaragu akurira diviziyo y'ingabo zo muri Kivu y'amajyepfo.

Abandi basirikare bakuru bahoze muri FAR barimo Gen Augustin Bizimungu na Col Renzaho, bari bafashwe n'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa Arusha , mu gihe abandi nka Col Ntiwiragabo yari yahungiye muri Sudan.

Ingabo za FDLR ziswe FOCA mu 2003, aho Paul Rwarakabije azibereye Umugaba Mukuru nkuko yabibwiye urukiko rwa Stuttgart nk'umutangabuhamya.

Inshingano Paul Rwarakabije yihutiye gushyiraho ni amahame n'amategeko agenga ingabo za FOCA, no gutegura ibitero ku Rwanda. Icyo gihe yari muri Kivu y'Amajyepfo.

Uko yatashye mu Rwanda n'uruhare rwa Gen James Kabarebe

Nyuma y'ibyo bikorwa byose, Rwarakabije yaje kubivamo, ataha mu Rwanda. Yambutse umupaka ku wa 14 Ugushyingo 2003.

Ni igikorwa cyari kimaze igihe gitegurwa. Nk'uko yigeze kubitangariza TV1 mu 2019, ndetse tukifashisha n'inyandiko zo mu rubanzwa rwa Ignace Murwanashyaka, Rwarakabije yanyuze mu nzira nyinshi ngo atahe mu Rwanda.

Akimara kuba umugaba mukuru wa FOCA, Rwarakabije yafashe icyemezo cyo kohereza igitero mu Rwanda kigizwe n'abasirikari bari hagati ya 2000-3000.

Yasanze abaturage barahinduye imyumvire, noneho akaba aribo babifatira bagashyikirizwa ingabo z'u Rwanda ubundi bakajyanwa mu kigo cya Mutobo, bitandukanye n'uko mbere abaturage bababeraga ibyitso.

Uwari uyoboye icyo gitero cyiswe "Operation Oracle du Seigneur", Col Pierre Claver Habimana Alias Bemera, na we yafashwe n'ingabo kubera ubufatanye n'abaturage i Nyakinama. Uyu Bemera ngo yarasengaga cyane, ku buryo yari yeretswe ko Imana yamuhaye u Rwanda.

Rwarakabije yavuze ko yakoze isesengurantambara asanga ntaho bagana. Yagerageje kuvugisha bamwe mu bayobozi b'u Rwanda harimo uwari Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Rucagu Boniface, amwemerera bakoresheje inyandiko ko azamuhuza n'ubuyobozi bukuru bw'igihugu.

Gen Rwarakabije yatumye umupasiteri w'umunye-Congo azana ibaruwa mu ntoki.

Nyuma haje umunye-Congo waje kumuhuza na Gen Kabarebe wari umugaba w'ingabo icyo gihe, baravugana hakoreshejwe telefone izwi nka Valise Satelitaire yari yarahawe na Joseph Kabila ngo ahuze ibikorwa by'ingabo za Congo na FDLR.

Ubwa mbere bavuganye igihe gito ntiyabyumva neza, ubundi Gen Kabarebe amuhamagara igihe kirekire bagirana ibiganiro binyuranye.

Nibwo Gen Kabarebe yamubwiye aba Ex FAR bari mu buyobozi bw'Ingabo na Polisi, amubwira amazina arimo Juvenal Marizamunda na Stany Nsabimana n'abandi, hanyuma asaba Paul Rwarakabije kohereza intumwa ze zigasura u Rwanda ubundi zigasubirayo kumubwira ibyo ziboneye.

Mu bindi Kabarebe yamubwiye harimo ko izo ngabo za FDLR zihuje n'iz'u Rwanda zavamo umutwe w'ingabo ukomeye, aho kugira ngo amaraso y'Abanyarwanda akomeze ameneke.

Gen Maj Rwarakabije yabwiye TV1 ko uwo yabwiraga wese yamusubizaga ko adashobora kuza mu Rwanda, ahubwo ko ashaka kumuroha.

Yaje kubona ko nakomeza umugambi we uzatahurwa ahubwo akabura gutaha no kuguma muri FDLR. Yahisemo kutongera kugira uwo abibwira. Gen Rwarakabije umunsi mwe yabwiye bamwe mu ngabo zimurinda harimo n'abasirikari bakuru ko agiye kuganira n'intumwa z'u Rwanda baramuherekeza. Yafashe nk'abasirikari 100 muri 600 bamurindaga.

Gen Rwarakabije yemeje ko Gen Kabarebe yabafashije mu buryo bwo kubona ikibakura muri Congo, aboherereza amakamyo n'umunyarwanda wari wigize umunye-Congo, bityo bambuka umupaka nijoro kuko ku manywa ntibari kubasha kwambuka i Bukavu.

Yakiriwe n'ukuriye Diviziyo y'ingabo muri ako gace, wari kumwe n'abasirikari bari bambaye imyenda ya gisiviri kuko na Rwarakabije n'ingabo ze bari bambaye sivile, ariko bafite imbunda. Kwishishanya byarashize.

Mu gitondo, Gen Rwarakabije yafashe indege ya Kajugujugu yari yoherejwe na Gen Kabarebe maze imugeza ku kibuga cy'indege i Kanombe, aho yari amutegereje.

'Uraho Rwarakabije ? Duherukana muri CND', aya niyo magambo Gen Kabarebe yabwiye Rwarakabije amuhereza ikiganza, nk'uko tubikesha ikinyamakuru ' Ingabo Magazine', cyari icya Minisiteri y'Ingabo.

Rwarakabije yazanye na Col Andre Bizimana, Col Jerome Ngendahimana n'abandi. Uyu Ngendahimana uri mu kiruhuko cy'izabukuru yanabaye Umugaba mukuru wungirije w'Inkeragutabara.

Gen Rwarakabije yahise yakiranwa icyubahiro cya gisirikare, maze ahita afata amafunguro mu nzu abasirikari bakuru biyakiriramo (Officers Mess).

Maj Gen Rwarakabije akigera i Kigali

Nyuma y'umunsi umwe yakiriwe na William Swing wari ukuriye intumwa za Loni muri Congo (MONUC), wamubwiye ko igikorwa yakoze ari icy'ubutwari.

Gen Rwarakabije yanayoboye Urwego rw'Imfungwa n'Abagororwa, RCS

Nyuma y'iminsi ibiri, Maj Gen Rwarakabije yagiye kuri Radiyo Rwanda avuga ko umutwe wa FDLR/FOCA usheshwe, ko ingabo zigomba gutaha mu Rwanda nta yandi mananiza.

Muri 2004, nibwo Rwarakabije hamwe na bamwe mu basirikare bazanye, bahise binjizwa mu ngabo, abandi basubizwa mu buzima busanzwe nk'uko bitangazwa na IGIHE.

Mu butumwa yatanze, Maj Gen Rwarakabije yavuze ko ikibazo cya FDLR atari umubare w'abasirikare, ahubwo ko ari ingengabitekerezo ya Jenoside bagenderaho.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Uko-hacuzwe-Umugambi-wagejeje-Maj-Gen-Rwarakabije-i-Kigali-n-Uruhare-Gen-James-Kabarebe-yabigizemo

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)