Uyu mugabo yaguye muri Afurika y'Epfo tariki ya 17 Kanama 2022 azize indwara y'umwijima, hari nyuma y'uko muri Mata 2022 yari yashyiriye abana gusura nyina kuko ari ho akorera aza gufatirwayo n'uburwayi bwaje kumuhitana, yasezeweho bwa nyuma muri iki gihugu ku munsi w'ejo hashize ku wa Gatanu.
Muri iki gitondo akaba ari bwo umubiri we wagejejwe mu Rwanda, yaje aherekejwe n'umugore we ndetse n'abana be byagaragaraga ko mu maso bafite agahinda kenshi, batarabasha kwakira neza ko Yanga yitabye Imana.
Biteganyijwe ko ku munsi w'ejo tariki ya 28 Kanama 2022 mu Bugesera aho yari atuye ari bwo inshuti ze n'umuryango bazizihiza ubuzima bwe.
Ku wa Mbere tariki ya 29 Kanama 2022 nibwo Yanga azashyingurwa nyuma y'umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma.
- Agahinda niko kagaragaraga mu maso y'umugore wa Yanga n'abana be
- Murumuna wa Yanga, Junior ari kumwe n'umugore wa Yanga ku kibuga cy'indege cya Kanombe
- Imodoka yajyanye umubiri wa Yanga mu buruhukiro
AMAFOTO : IGIHE